Skip to main content Skip to page footer

“Kurwanya ruswa ni urugendo rusaba ubufatanye” Hon.NIRERE Madeleine Umuyobozi wa EAAACA

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2024 ,Addis Ababa  muri Ethiopia hatangiye Inteko Rusange y’Umuryango uhuza Inzego Zishinzwe Kurwanya Ruswa mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC witwa EAAACA. Ni Umuryango uyobowe n’u Rwanda kuva mu 2022. Uyu muryango kandi ukaba ufite ihuriro (ARINEA) ry’inzobere zishinzwe gukurikirana no kugaruza umutungo ukomoka kuri Ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Ubwo  Imirimo y’inama yatangizwaga  na Hon.Nirere Madeleine umuyobozi wa EAAACA akaba n’Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda mu ijambo rye yashimangiye ko kurwanya Ruswa ari urugendo rusaba ubufatanye kandi ko kugaruza umutungo wavuye muri ruswa n’ibyayikomotseho ari iby’ingenzi cyane  by’umwihariko muri Africa kugirango abaturage bagere ku mibereho ,uburezi ,ubuvuzi …biteye imbere.

Hon.NIRERE Madeleine Umuyobozi mukuru wa EAAACA ageza ijambo kubitabiriye inama (Addis Ababa)

Ati :”Mu karere k’Uburasirazuba bw’Afurika ruswa iracyahaboneka haba mu nzego za leta n’izigenga. Ruswa itera ubukene n’ihezwa,ikabuza abaturage babarirwa mumamiriyoni kubona ibyo bakeneye by’ibanze nk’ibyo kurya,imibereho myiza,kubona amazi meza n’ibindi.

Kurwanya iyi ruswa ngo idakomeza gukwirakwira mu bihugu byo mu karere birasaba ko dushyira imbaraga hamwe mukumenyekanisha ahariho hose hari inyerezwa ry’umutungo nkuko dufite intego yo guteza imbere guhanahana amakuru mu banyamuryango ,biganisha kukugaruza imitungo inyerezwa no gukurikirana abanyabyaha bishoye muri ruswa

Iyi nama y’ Umuryango uhuza Inzego Zishinzwe Kurwanya Ruswa mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba  (EAC ) witwa EAAACA iri kuba ku nshuro ya 15,ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: COORDINATION, COLLABORATION AND COOPERATION IN ASSET RECOVERY AND THE FIGHT AGAINST CORRUPTION”. Tugenekereje mu kinyarwanda bikaba bisobanura ”Ubuhuza ,Imikoranire n’Ubufatanye,mu kugaruza imitungo no kurwanya ruswa”

Umuryango uhuza Inzego Zishinzwe Kurwanya Ruswa mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba  (EAC ) witwa EAAACA washinzwe mu mwaka wa 2007,mu gihugu cya Uganda. Uyu muryango ariko ukagira na (ARINEA) , Ihuriro ry’Inzobere Zishinzwe Gukurikirana no Kugaruza Umutungo Ukomoka kuri Ruswa n’Ibyaha bifitanye isano nayo.

Back