Skip to main content Skip to page footer

Mozambique yishimye urwego u Rwanda rugezeho mu kurandura ruswa n’akarengane

Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, Itsinda rigari ryaturutse muri repubulika ya Mozambique ryakiriwe n’Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda y’urugendoshuri rwo kwigira ku Rwanda.

Ni itsinda ryaje riyobowe na Madame ABA ABIRA ryaturutse mu nteko ishingamategeko rikaba rigizwe na komite ishinzwe imyitwarire mu Nteko.

Iri tsinda ryishimiye ibiganiro ryahawe n'Urwego rw'Umuvunyi

Mu biganiro bagiranye n’umuvunyi Mukuru basobanuriwe ko politiki yo kutihanganira ruswa yashyizweho na Nyakubahwa Perezida Kagame Paul ari yo yafashije u Rwanda kugera aho rugeze ubu.

Urwego rw'Umuvunyi rwijeje Mozambique ubufasha mu kurwanya ruswa

Umuvunyi Mukuru yashimiye Igihugu cya Mozambique ku mbaraga kiri gushyira mu kurwanya ruswa anabizeza ko u Rwanda ruhari mu bujyanama no kubafasha muri urwo rugendo rwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Madame ABA ABIRA, yashimiye Urwego rw’Umuvunyi ku mpamba rwabahaye, kandi anavuga ko n’ubwo komite ngenzuramyitwarire yaje ayoboye ikiri nshya bizeye ko impamba bazakura mu Rwanda izabafasha mu mikorere inoze.

Umuyobozi w'iri tsinda ABA ABIRA yishimiye impamba bahawe n'Urwego rw'Umuvunyi 

Iri tsinda riri mu Rwanda kuva tariki ya 22 kugeza tariki ya 28 Ukwakira 2022 aho rifite gahunda yo gusura inzego zinyuranye zirimo RGB, Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda Imitwe yombi, Rwanda Cooperation, Kigali Genocide Memorial n’ahandi.

Iri tsinda ryishimiye ubufatanye buranga imikorere y'Inzego mu Rwanda

Back