Skip to main content Skip to page footer

Ngororero: Umuvunyi Mukuru yavuze ko bari gukora ubuvugizi ku kibazo cy’ ababerewemo imyenda y’ingurane

Mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero, Intara y’Uburengerazuba, atangiza ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ruswa n’Akarengane mu karere ka Ngororero tariki 25 Gashyantare 2020, Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yaganiriye n’abaturage ku bibazo by’akarengane na ruswa. Ubu bukanguramabaga bwateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) aho bifatanyije n’abaturage mu Nteko rusange.

Yasabye kandi abayobozi bo muri aka karere kwita ku bibazo by’abaturage, bigashakirwa umuti, hakarangizwa neza imanza kugira ngo abaturage badasiragira mu nzego.

Umuvunyi Mukuru Murekezi avuga ko mu gihe abaturage bafite ibibazo imiryango idatera imbere ndetse n’Igihugu muri rusange, bityo agasaba abayobozi bose kumva ko bafite inshingano yo kubikemura mu mucyo birinda ko hagira urenganywa.
Yagize ati "Abarya ruswa bahemukira igihugu, bakanahemukira Abanyarwanda, abarya ruswa bo barakira abaturage bandi bagakena kandi ndakubwiye iyo abaturage benshi bagenda bakena ntabwo bashobora gukunda ubuyobozi, kandi mu gihe abayobozi n’abandi bakozi barya ruswa barimo kugenda bazamuka, icyo gihe abaturage bijundika ubuyobozi".

Yakomeje avuga ko ruswa ari ikintu kibi cyane ko gishobora guteranya abayobozi n’abaturage by’umwihariko ikanaba imbarutso y’umutekano muke mu gihugu.
Ati "Hariya mwumva ibisasu biturika burya akenshi baba batanze ruswa abagomba guhagarika abafite ibisasu bagahumiriza kuko bo baba bakuyemo ayabo, abaturage bagashira".

Back