Ngororero:Intumwa z’Urwego rwakemuye ibibazo 105 mu minsi 5
Buri mwaka Urwego rw’Umuvunyi rutegura gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Turere. Guhera ku itariki 13 kugeza kuri 17 Ukwakira 2025, Akarere ka Ngororero niko kari gatahiwe kwakira iyi gahunda. Ni gahunda Urwego rw’Umuvunyi rwateguye ku bufatanye na Minisiteri y’Igihugu.
Abayobozi mu byiciro bitandukanye batanze ubutumwa ku bitabiriye iyi gahunda bugamije kubakangurira gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.
Iyi gahunda igamije kwigisha abaturage kumenya uburenganzira bwabo, imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi n’inshingano zarwo,uruhare rw’abaturage n’Abayobozi mu kwirinda akarengane na ruswa ,kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage babasanze aho batuye mu ntego yo guhoza umuturage ku isonga muri gahunda yiswe “Umuvunyi Iwacu”
Nirere Madeleine Umuvunyi Mukuru ati:”Dukwiye gushima Leta yashyizeho Urwego rw’Umuvunyi ngo hatagira umuturage urengana,ariko kandi mukwiye no kwishimira Leta ibatekereza Abayobozi bakabegera bakabasanga aho mutuye mutiriwe muza i Kigali gutanga ibibazo,ahubwo twe tukabegera tugafatanya urugamba rwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa kuko biri muri gahunda yo guhoza umuturage ku isonga kuko niwe dukorera”
Mu butumwa abitabiriye iyi gahunda bahawe harimo no kubashishikariza gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango bitabaye ngombwa kwitabaza Inkiko.
Yankulije Odette Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane ati:”Iyo ugiye mu nkiko ikibazo cyawe kiba kigomba gukemukira muri iyo nzira,ariko kandi mwibuke ko nta rwego cyangwa umuntu uvuguruza icyemezo cy’urukiko. Ibyiza mbere yo kujya mu nkiko mwabanza kugerageza inzira z’ubwumvikane ,zananirana mukiyambaza ubuyobozi bubegereye aho kugirango mubwegere muvuye mu nkiko ntacyo biri buhindure ariko kandi n’Abayobozi mu Nzego mufashe abaturage mubakemurire ibibazo aho kubohereza mu Bunzi cyangwa mu Nkiko”
Si ubutumwa bwo gukumira no kurwanya akarengane gusa bwatangiwe muri iyi gahunda kuko Abayobozi basabye abaturage gukumira,bakirinda kandi bakarwanya ruswa.
MUKAMA Abbas Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa ati :”Umuyobozi cyangwa umuturage nakwaka ruswa ukayimuha nawe ntaho uzaba utaniye nawe,kandi ntuzaba ufashije Igihugu kwiyubaka,ahubwo niba hari ukwatse ruswa ngo aguhe serivisi runaka twe duhe amakuru ibindi tubyikurikiranire kandi tugomba kukurinda ntihagire umenya ko ari wowe watanze amakuru,nimero irahari kandi ni Ubuntu 199”
Muri iyi gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Ngororero ,kwakira Ibibazo by’abaturage no kubikemura byihariye umwanya munini bituma abaturage babyishimira
Umwe muribo ati:”Nitwa Nyirabavakure Theodette ntuye mu Kagali ka Rususa Umurenge wa Ngororero Akarere ni Ngororero. Ubuyobozi aho batwegereye,aho Umuvunyi yatwegereye nawe ntakibazo tukigira ngo tukihererane,nkanjye ubwanjye mfite umutware yari yaragiranye ikibazo n’umuturanyi gishingiye ku butaka agahora adushyira ku nkeke,ikibazo akigeza ku Umuvunyi,aho baziye hano mu Ngororero rero ikibazo cyahise giukemuka, ni ibintu twishimiye”
Muri rusange muri iyi gahunda Ibibazo byakiriwe byose hamwe ni 255, muri byo 105 byahise bikemuka, 143 Urwego rw’Umuvunyi rubiha umurongo bikemurwamo rusaba Inzego bireba kubitangira raporo y’umwanzuro byafaitwe mu gihe kitarenze ukwezi ,naho 7 Urwego rw’Umuvunyi rukazakomeza kubikurikirana rubikemure.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba,ubw’Akarere ka Ngororero bashimiye Urwego rw’Umuvunyi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bateguye iyi gahunda imaze icyumweru ikanatanga umusaruro ufatika,nabo babashimira ubufatanye bagaragaje mu gukemura Ibibazo by’abaturage.