Skip to main content Skip to page footer

Nyakubahwa Umuvunyi mukuru yakiriye Nyakubahwa Minisitiri Zoro Epiphane wo muri Minisiteri Ishinzwe Guteza imbere Imiyoborere Myiza no Kurwanya ruswa muri Repubulika ya Côte d'Ivoire

Ku wa gatatu, tariki ya 13 Ukwakira 2021, Nyakubahwa Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Madamu NIRERE Madeleine ari kumwe n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Nyakubahwa Mukama Abbas bakiriye Nyakubahwa Minisitiri Zoro Epiphane Ballo hamwe n’intumwa yari ayoboye zaturutse muri Minisiteri Ishinzwe Guteza imbere Imiyoborere Myiza, Kongerera ubushobozi no Kurwanya ruswa muri Repubulika ya Côte d'Ivoire.
Ibiganiro bagiranye byibanze kureba uburyo u Rwanda rwashyize mu bikorwa politiki yo kurwanya ruswa mu Gihugu, imikorere n'ingamba zashyizweho na guverinoma y'u Rwanda mu gukumira no kurwanya ruswa.
Umuvunyi Mukuru NIRERE Madeleine yabwiye Minisitiri Zoro n’itsinda yarayoboye ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nyinshi zo kurwanya ruswa ariko ahanini bishingiye ku bushake bwa Politiki bwo kutihanganira na gato abarya, abakira bakanatanga ruswa.
Yagize ati: “U Rwanda rwitwaye neza mu kurwanya ruswa kandi ibyo ni ibisubizo by'Ubuyobozi bwiza bwa Nyakubahwa Kagame Paul, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda wateje imbere politiki yo kutihanganira ruswa”.
Umuvunyi Mukuru  yongeyeho ko  Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ibikorwa byinshi birimo gushimangira gahunda ngarukamwaka yo kurwanya ruswa hagamijwe guteza imbere uruhare rw’abaturage, ubukangurambaga, kumenya no guteza imbere indangagaciro z’igihugu nk’agaciro gakomeye muri sosiyete, guhugura no gukangurira ibyiciro bitandukanye ku bubi bwa ruswa.
Nyakubahwa Minisitiri Zoro Epiphane Ballo, n’itsinda babajije ibibazo bijyanye no kumenya ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi rukora umunsi kuwundi mu nshingano rufite yo gukumira no kurwanya ruswa.
Aba bashyitsi bashimye imikorere myiza bavuga ko bigiye ku bunararibonye bw’u Rwanda cyane cyane Ingamba  zafashwe na guverinoma y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ruswa.

Back