NYARUGENGE: Urwego rw'Umuvunyi rwasuye abaturage muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane
Kuri uyu wa mbere, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye igikorwa cy’Ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane mu mujyi wa Kigali. Iki gikorwa kiri muri gahunda ya leta y’u Rwanda yo guca akarengane aho zimwe mu nzego zirimo n’Urwego rw’Umuvunyi zisanga abaturage mu mirenge aho batuye zikaganira nabo imbonankubone bakazigezaho ibibazo bafite babona ko birimo akarengane bitewe ahanini no gutinda gukemurwa n’inzego bireba.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine aha yari yasuye Umurenge wa Kimisagara
Nyuma yo kuva mu tundi turere tw'Igihugu , ubu Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubu bukangurambaga mu mujyi wa Kigali, aho Akarere ka Nyarugenge ariko kahereweho mu mirenge yose ikagize ari yo Gitega, Kanyinya, Kigali, Kimisagara, Mageragere,Muhima, Nyakabanda, Nyamirambo, Nyarugenge, Rwezamenyo.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, atangiza ubu bukangurambaga yashimiye inzego z’ubuyobozi mu nzego z’ibanze ku bufasha baha abaturage bayobora, icyakora ko ubu bukangurambaga ari umwanya mwiza wo gukomeza kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko ndetse no kwakira ibibazo inzego bireba zaba zaratinze gusubiza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Bwana NGABONZIZA Emmanuel
Umuyobozi nshingwabikorwa y’Akarere ka Nyarugenge, Bwana NGABONZIZA Emmanuel yashimiye Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye rusanganywe n’akarere kuko ubu bukangurambaga buba ari umwanya mwiza wo kwegera abaturage. Akarere ka Nyarugenge gasanganywe gahunda nk’iyi yo kwakira ibibazo by’abaturage yiyongera ku nteko z’abaturage ariko iyi gahunda y’Umuvunyi nayo ni iyo kwishimira kuko yunganira n’ubundi ibi bikorwa by’akarere kugira ngo hatagira umuturage usigara inyuma mu gukemurirwa ibibazo yaba afite.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Ruswa Hon. MUKAMA Abbas yigisha anakira ibibazo by'abaturage mu murenge wa Muhima
Mu karere ka Nyarugenge iyi gahunda yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 26 Gashyantare ikazarangira kuwa gatanu tariki 01 Werurwe 2024 ubwo hazaba hasuzumwa ishusho rusange y’ibibazo byose bizaba byarakiriwe muri ubu bukangurambaga. Mu bibazo byakiriwe harimo ibijyanye n’ubutaka, izungura ku mitungo, ibibazo bijyanye n’imanza mu nkiko, n’ibindi


Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane yakira anakemura ibibazo by'abaturage

Umuturage abaza ikibazo cye Umuvunyi Mukuru