Rutsiro:Abaturage barenga 11,500 bitabiriye gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa
Kuva ku itariki 09-12 Kamena 2025 , Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC),Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro n'Inzego z'Umutekano bari mu Karere ka Rutsiro mu Mirenge igize aka Karere muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa
Ni gahunda itangirwamo ubutumwa busobanurira abaturage inshingano z’Inzego by’umwihariko iz’Urwego rw’Umuvunyi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, uburenganzira bwabo,kudahishira akarengane na ruswa hakakirwa n'ibibazo by’abaturage.
Umuvunyi Mukuru NIRERE Madeleine yasabye abitabiriye iyi gahunda gukumira no kurwanya akarengane na ruswa ariko kandi bagatanga n’amakuru aho bigaragaye.
Ati:”Mu bibazo twakiriye hari abaturage bavuga ko gahunda ya Gira inka itagenda neza uko bikwiye kuko hari abakwa amafaranga yiswe “Ikiziriko” mwe muduhe amakuru nkayo ibindi turabyikurikiranira kuko ntibikwiye kwihanganirwa”
Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane YANKULIJE Odette yasabye abitabiriye kwirinda amakimbirane aho batuye.
Ati:”Tubasaba kwirinda amakimbirane mu miryango n’aho mutuye ariko hari abavuga bati hari igihe wirinda amakimbirane ariko mugenzi wawe akayakujyanamo, nabyo birashoboka,ariko se iyo bigenze bityo mubigenza mute? Muyajyana mu nkiko? Mutekereze ukuntu inkiko zisaba amafaranga tutibagiwe n’ingendo!Ibyiza rero n’ayo makimbirane nabaho mwikwihutira kujya mu nkiko ahubwo muyakemure mu bwumvikane yaba mu muryango,mu isibo mu mudugudu n’ahandi”
Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Abbas MUKAMA nawe yasabye abitabiriye gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Rutsiro kuvugisha ukuri mu gihe basaba serivisi
Ati:”Niba Perezida wa Repubulika ashyize imbere gahunda y’umuturage ku isonga,nawe wibeshyera umuyobozi mu gihe uri mu manyanga kandi n’umuyobozi nawe ntakwiye kubeshya kuko igituma turi Abayobozi ni uko mwe abaturage muhari ,mudahari Abayobozi bayobora bande? rero nta muyobozi ukwiye kurenganya umuturage kandi ariwe utuma yitwa Umuyobozi ariko nta n’umuturage ukwiye kubeshyera Umuyobozi kandi ariwe asaba serivisi,bityo ibyo bizatuma twirinda akarengane na ruswa”
Bimwe mu bibazo byakiriwe muri iyi gahunda bihita bikemuka ibindi bigahabwa umurongo bigomba gukemurwamo ndetse raporo yabyo ikagezwa ku Urwego rw’Umuvunyi mu gihe kitarenze ukwezi.
Kimwe mu bibazo byakemukiye muri iyi gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu karere ka Rutsiro ni ikibazo cy’umuturage wo mu Murenge wa Musasa warufite ikibazo cyo kuba hari umugabo winjiye urugo rwe akanga kuruvamo none akaba yarajyanye n’umugore we bagasiga bakinze inzu akaba yaratinye kuyinjiramo mu gihe ategereje gatanya kuko yamureze bakamufunga nyuma akarekurwa
Nyuma yaho iki kibazo akigaragarije Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’izindi Nzego zifatanije narwo muri iyi gahunda babanje kumuhumuriza hananzurwa ko Ubuyobozi bw’Akarere n’Inzego z’umutekano bakwiye kumufasha kwinjira muri iyo nzu hakabarwa n’agaciro k’ibirimo kugirango bitazateza andi makimbirane kandi bakanamushinganisha ku mpamvu z’umutekano we yavugaga ko awufiteho impungenge. Ibyo bikaziyonheraho gushaka uwo mugabo wateye urugo rwa mugenzi we agakurikiranwa mu butabera hamwe n’uwo mugore
Muri rusange muri iyi gahunda imaze iminsi 4 ikibabirwa n’abaturage barenga 11,500 Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 276 byose hamwe. Muri ibyo bibazo 121 byarakemutse ndetse ibindi bihabwa umurongo, umwanzuro wabyo ukazagezwa ku Urwego rw’Umuvunyi mu gihe kitarenze ukwezi. Nyuma y’iyi minsi Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi,Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Inzego z’umutekano n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwaganiriye ku bibazo byagaragaye muri iyi gahunda n’uburyo buhamye bwo kubikemura no kubikumira