Turasaba abaturage gukemura ibibazo bahereye mu muryango”Umuvunyi Mukuru
Urwego rw’Umuvunyi, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, rwateguye gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Karere ka Burera, guhera Itariki 25 kugeza 29 Gicurasi 2026, mu rwego rwo gusobanurira abayitabira inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi zabegerejwe,ububi bw’akarengane na ruswa, n’uruhare rwabo mu kubirwanya.
Atangiza icyumweru cyahariwe gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Karere ka Burera,Umuvunyi Mukuru NIRERE Madeleine yagarutse butumwa bwo kwanga akarengane na ruswa,kugeza ibibazo ku Nzego bireba no gutanga amakuru kuri ruswa n’abantu biyandikishaho imitungo itari iyabo.
“Gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Karere ka Burera ntitwayitangije kuko hari byacitse muri aka Karere,ahubwo ni gahunda igera mu Turere twose hagamijwe gukumira akarengane na ruswa aho byaturuka hose,ibibazo byinshi twakira muri iyi gahunda usanga ahanini bituruka ku baturage bafite ubumenyi buke ku mikorere y’Inzego zabashyiriweho. Usanga ibibazo byinshi abaturage bazana byakabaye byarakemuwe n’Inzego z’Ibanze ariko ugsanga hari naho batigeze bazibigezaho,dusaba abaturage kwirinda imanza ,ibibazo bigakemurirwa mu miryango,bitakunda bikagezwa mu Nzego z’ibanze ariko bitajyanywe mu manza. Abayobozi nabo turabasaba gufasha abaturage bakabakemurira ibibazo babagezaho hakiri kare,kuko ibyo twakira ibynshi usanga byakabaye byarakemukiye mu Nzego z’ibanze”
Muri iyi gahunda yahawe izina Umuvunyi Iwacu hakirwa ibibazo by’abaturage bimwe bigahita bikemuka ibindi bigahabwa umurongo bizakemukirwamo .
Umwe mu baturage bakemuriwe ibibazo wo mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera yashimye iyi gahunda ituma Abayobozi begera abaturage aho batuye bakumva ibibazo bafite.
Duterimbere Consesa ati:”Dufite musaza wacu wafunze inzu ya bucura ababyeyi bamusizemo kuko ari we wari muto yarasigaranye nabo,bamaze gupfa bayimusigamo,musaza wacu agashaka kuyimukuramo kugeza ubwo ayishyizeho ingufuri,tujya mu Bunzi tugatsinda ariko inzu ntifungurwe,ariko twishimiye icyemezo Umuvunyi afashe cyo kuyikingura bemeye ko gishyirwa mu bikorwa ,turishimye ko agiye gusubira mu nzu yari yarakuwemo ayifiteho uburenganzira,turashimira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wemeye ko Abayobozi begera abaturage ngo muturenganure,Imana ibahe umugisha”
Ishusho rusange igaragaza ko muri iyi gahunda hakiriwe bibazo by'abaturage 288 byose hamwe. Muri ibyo bibazo 94 byarakemutse ndetse ibindi 194 bihabwa umurongo bizakemukiramo mu gihe kitarenze ukwezi .