u Rwanda rurizihiza Umunsi nyafurika wo kurwanya ruswa
kuri uyu wa 11 Nyakanga 2022, u Rwanda rwifatanyije n'ibindi bihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe kwizihiza umunsi nyafurika wahariwe kurwanya ruswa.
Mu Rwanda Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: “Kurandura ruswa ,inkingi y’iterambere rirambye”.
Mu kwizihiza uyu Munsi, Ibihugu by’Afrika bizirikana ububi bwa ruswa cyane cyane harebwa ibihombo bikomeye ruswa iteza uyu mugabane, hanarebwa intambwe imaze guterwa, ariko hanitabwa ku ngamba zinoze zo guhashya ruswa n’uburyo zishyirwa mu bikorwa.
Ubwo yaganiraga n'abanyarwanda mu kiganiro ku Isango Star uyu munsi tariki ya 11 Nyakanga, Umuvunyi Mukuru, Hon. NIRERE Madeleine yashimiye abanyarwanda urwego bagezeho bashyira ingamba zo kurwanya ruswa mu bikorwa. yanaboneyeho kandi gusaba abaturage, sosiyete sivile, amadini n'amatorero kurushaho gutanga umusanzu wabo mu gukumira no kurwanya ruswa.
Umuvunyi Mukuru kandi yakomeje ashimira ubushake bwa Politiki yo kurwanya ruswa mu Rwanda kuko ari yo irushaho gutanga imbaraga mu rugamba rwo kurwanya ruswa ruyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Uyu Munsi washyizweho mu mwaka wa 2017 hashingiwe ku masezerano yasinyiwe i Maputo muri Mozambique mu mwaka wa 2003 aho ibihugu byiyemeje gukumira no kurwanya ruswa ariko aya masezerano agatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2006.
Aya masezerano yo kurwanya ruswa amaze gushyirwaho umukono n’ibihugu 47 biri mu muryango wa Afurika yunze ubumwe.
Kugeza uyu munsi u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu kurwanya ruswa ku rwego rw'afurika ariko mu cyerekezo cya 2050, u Rwanda rufite gahunda yo kuba Igihugu cya mbere ku Isi mu kurwanya ruswa
