Skip to main content Skip to page footer

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane muri Afurika mu kurwanya ruswa

Muri raporo yamuritswe kuri uyu wa Kane n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, igaragaza ko u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane muri Afurika, naho muri aka karere ruguma ku mwanya wa mbere.
Ni imyanya yombi u Rwanda rwari runariho muri raporo iheruka.
U Rwanda ruri ku mwanya wa kane muri Afurika inyuma y’ibihugu nk’ibirwa bya Seychelles, Botswana n’ibirwa bya Cape Verde.

Icyegeranyo kizwi nka CPI (Corruption Perceptions Index) cy’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane Transparency International kigaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 51 Ku isi n’amanota 53 mu gihe umwaka ushize wa 2018 cyagaragazaga ko ari urwa 48 n’amanota 56.

Kugeza ubu ibihugu bihagaze neza ku isi mu kurwanya ruswa kurusha ibindi birimo Denmark, Nouvelle-Zélande, Finland, Singapore na Suède. Ibihugu bitanu bya nyuma byo ni Venezuela, Yémen, Syria, Sudani y’Epfo na Somalia. U Rwanda ni cyo gihugu cyonyine muri aka karere gifite amanota ari hejuru ya 50 % kuko ibihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ifite 18, Uganda ifite 28, u Burundi bufite 19 naho Tanzania ifite 37%.

Hamurikwa iyi Raporo, Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yavuze ko umwanya u Rwanda rufite atari mubi, ariko unagaragaza ko ingamba zihari zikeneye kongerwamo imbaraga.

Yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi rurimo gutegura ubukangurambaga ku kurwanya ruswa n’akarengane, bwitezweho umusanzu mu kurwanya ruswa.

Iyi raporo ngarukamwaka ya Transparency International, yakozwe hasesengurwa raporo kuri ruswa, mu bihugu 180.

Iki kegeranyo kigaragaza ko mu bihugu 180 byakozweho 2/3 byabyo bifite amanota ari munsi ya 50%, impuzandego y’amanota ku rwego rw’Isi ari 43% mu gihe muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ari 32%.

Back