Skip to main content Skip to page footer

u Rwanda rwakiriye ihuriro rya 7 ry'umuryango wa AOMA

kuri uyu wa 28 na 29 Ugushyingo ,i Kigali hateraniye ihuriro rya 7 ry'Umuryango AOMA uhuza abavunyi n'Abahuza bo ku mugabane wa Afurika. Iyi nama igarutse bwa kabiri mu Rwanda kuko yaherukaga kuhabera mu mwaka wa 2018.

Ku nsanganyamatsiko igira iti: Navigating Ethical Dilemmas in mediation and Ombudsman roles, iyi nama ni umwanya mwiza wo kongera gutekereza ku murimo w'umuvunyi n'ibyo aba agomba kunyuramo kugira ngo atange ubutabera ku baturage bari mu gihugu cye.

Madame Judith UWIZEYE, Minisitiri muri perezidansi

Nyakubahwa Minisitiri mu biro by'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda, Madame Judith UWIZEYE , yashimiye abavunyi n'abahuza bateraniye mu Rwanda ku muhate bakomeje kugaragaza mu guteza imbere umugabane wa afurika ndetse n'ubutabera muri rusange. yagize ati: mu Rwanda urwego rw'Umuvunyi rufite umumaro ukomeye cyane mu miyoborere y'Igihugu kuko ruhuza umuturage n'inzego z'ubuyobozi kandi kuri ibyo hakiyongeraho inshingano ikomeye yo kurwanya akarengane na ruswa

Umuvunyi Mukuru w'u Rwanda niwe wari uyoboye AOMA by'inzibacyuho kuva mu mwaka wa 2021

Ku munsi wa mbere w'inama kandi habaye igikorwa cyo gusangira hakirwa abashyitsi baturutse muri ibi bihugu bigize AOMA barimo abavunyi n'abahuza ndetse n'abaje babaherekeje. Muri iyi gahundayo gusangira hanatanzwe impano, u Rwanda ruha buri gihugu impano z'ubugeni zikozwe n'ibikoresho gakondo bya kinyarwanda birimo uduseke, amacumu n'ingabo.

INAMA RUSANGE TARIKI 29.11.2013

 

Ku munsi wa kabiri w'inama ya 7 ya AOMA habaye Inama rusange nk'uko bisanzwe ikaba ari inama yigirwamo ibikorwa byose by'umuryango wa AOMA ikanafatirwamo ibyemezo bigenderwaho n'abanyamuryango bose.

Uretse ariko imyanzuro ifatirwa muri iyi nama, hanabaho amatora y'inzego zigize uyu muryango aho igihugu gicyuye igihe ku mwanya cyariho gisimburwa n'ikindi mu matora akorwa n'ibihugu binyamuryango byujuje ibisabwa ngo bitore.

Mu matora y'uyu mwaka Angola yatorewe umwanya wa President wa AOMA muri manda y'imyaka 4, UGANDA Itorerwa kuba visi perezida wa1, Central African Republic iba visi perezida wa 2 naho Zambia itorerwa kuba umunyamabanga wa AOMA.

AMAFOTO Y'INAMA MWAYASANGA HANO

Back