U Rwanda rwakiriye Inama ya 12 y’Abakuru b’Inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa yabaye tariki ya 3 kugeza ku ya 6 Gicurasi 2022
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente niwe watangije iyi nama tariki 3 Gicurasi 2022 muri Kigali Convention Centre.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, mu ijambo rye yashimye abakuru b’inzego zishinzwe kurwanya ruswa ziri muri iri huriro yavuze ko ubushake bwa politiki aribwo bwatanze uyu musaruro kandi nk’uko ari umurongo watanzwe n’Umukuru w’Igihugu, ruswa izakomeza kurwanywa.
Ati “Navuga ko hari intambwe igaragara yatewe, u Rwanda turashaka kugera ku mwanya mbere ku rwego rw’Isi muru 2050. Hari byinshi byakozwe iyo urebye uburyo ikoranabuhanga ryatejwe imbere mu mitangire ya serivisi cyangwa amasoko ya leta asigaye atangwa binyuze kuri Internet.”
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine ageza ijambo rye ku bitabiriye Inama
Yakomeje agira ati “Byagabanyije uguhura hagati y’utanga serivisi n’uyisaba, nibyo byagabanyije ruswa. Ikindi iyo urebye amafaranga agenda agaruzwa buri mwaka aturuka kuri ruswa n’izindi nzira bijyanye ubona agenda yiyongera.”
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland yavuze ko ibihugu bya Afurika n’Isi muri rusange, bitakaza amafaranga menshi kubera ruswa kandi ikadindiza n’iterambere rikwiye kugezwa ku baturage.
Ati “Ruswa ikoma mu nkokora ubushobozi bw’ibihugu byacu mu kugeza ku baturage bacu iterambere ridaheza ry’imibereho myiza n’ubukungu mu buryo burambye. Iyo urebye amafaranga dukenera kugira ngo tugeze ibyo byose ku baturage n’ayo dufite usanga harimo ikinyuranyo, kandi biterwa na ruswa.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard wari umushyitsi mukuru muri iyi nama yagaragaje ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zitandukanye no gushyiraho gahunda yo gukorera ku mihigo mu nzego za Leta, byafashije mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa. Yagize ati “Muri uwo mwuka wo gukumira no kurwanya ubwoko ubwo aribwo bwose bwa ruswa, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi ku baturage bacu. Kugeza ubu serivisi z’ingenzi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Ibihugu byose byitabiriye iyi Nama
Iyi nama ibaye ku nshuro ya 12, yitabiriwe n’abayobora inzego zishinzwe kurwanya ruswa, abayobozi muri za Guverinoma zitandukanye, imiryango itari iya leta irwanya ruswa n’akarengane, abadipolomate n’abandi.
Iri huriro ry’Ibihugu bihuriye muri Commonwealth muri Afurika ryashyizweho mu 2011. Riterana buri mwaka, rireba ingamba buri gihugu cyashyizeho zo kurwanya ruswa mu kurushaho kuyihashya muri Afurika.
Rigamije kandi gukomeza intego y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yo kurwanya no guca burundu ruswa kuri uyu mugabane.
Ihuriro ry’Inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa rigizwe n’ibihugu 18 birimo Botswana, Cameroun, Eswatini, Ghana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Nigeria, u Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.
