Skip to main content Skip to page footer

U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe kurwanya Ruswa uba tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka

Mu mwaka wa 2003 i New York, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoye icyemezo no 58/4 gishyiraho Amasezerano Mpuzamahanga ahamagarira Ibihugu byose gushyiraho ingamba zo kurwanya ruswa anabisaba guhana ibikorwa byose bya ruswa. Hanemejwe kandi ko Tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka iba Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa mu rwego rwo kurushaho gukangurira abatuye Isi ingaruka mbi za ruswa no kubashishikariza kuyirinda bakagira n’uruhare mu kuyirwanya.

Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yavuze ko mu kwizihiza uwo Munsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, u Rwanda rwashyizeho icyumweru kihariye cyo kuyirwanya aho hategurwa ibikorwa bitandukanye byose bigamije kuzamura imyumvire y’abarutuye ku bubi bwa ruswa n’uruhare rwabo mu kuyirwanya.

Umuvunyi Mukuru yagize ati: “uyu mwaka, icyo cyumweru kizatangira ku wa 28 Ugushyingo 2021 gisozwe kuwa 09 Ukuboza 2021 hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa.  Ibikorwa biteganyijwe bizibanda ku gushishikariza abaturarwanda kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ruswa”.

Yongeyeho kandi ko mu bikorwa bizakorwa Urwego rw’Umuvunyi n’abafatanyabikorwa barwo bazibanda ku kuganira ahakiri ibyuho bya ruswa kugira ngo birandurwe.

 

Yagize ati “Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu Rwanda izibanda ku bufatanye mu gukumira ibikorwa byose biganisha kuri ruswa no gukangurira abaturarwanda gutanga amakuru kuri ruswa; ibi ni inkingi y’iterambere kuri buri wese nkuko bikubiye mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: kurandura ruswa, inkingi y’iterambere rirambye”.

Ibikorwa biteganyijwe ni ibi bikurikira:

  • Ku wa 28 Ugushyingo 2021 hazatangwa ikiganiro kuri Radiyo na Televiziyo Isango Star andi maradiyo agafatiraho umurongo.
  • Ku wa 02 Ukuboza 2021 hateganyijwe ikiganiro ku rwego rwa buri Ntara kizahuza Urwego rw’Umuvunyi n’abagize Inama Ngishwanama zo kurwanya ruswa mu Turere (DACACI) tugize Intara.
  • Ku wa 04 Ukuboza 2021 hateganyijwe ikiganiro kuri Televiziyo  y’u Rwanda n’amaradiyo azafatiraho hakazibandwa ku  Ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa no kugaruza umutungo ukomoka kuri icyo cyaha”.
  • Ku wa 06 Ukuboza 2021 hateganyijwe Inama Nyunguranabitekerezo ku ngamba zo kurwanya ruswa muri Serivisi z’imyubakire ahazibandwa cyane ku “Ibyuho bya Ruswa muri serivisi z’imyubakire n’ingamba zafatwa mu kubikumira no kubirwanya”.
  • Ku wa 07 Ukuboza 2021, hateganyijwe umunsi w’urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe yo kurwanya ruswa n’abahuzabikorwa b’Inama z’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere hakazarebwa ku “Uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa mu cyerekezo 2050”.
  •  Ku wa 8 Ukuboza 2021 hateganyijwe Inama nyunguranabitekerezo ku byuho bya ruswa mu masoko n’imyishyurire mu nzego n’ibigo bya Leta hibandwa ku “Uruhare rw’Inzego z’Ubutabera mu gukumira no kurwanya ruswa mu masoko n’imyishyurire mu Nzego n’Ibigo bya Leta”.
  • Ku wa 09 Ukuboza 2021 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Ruswa, hanasozwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda hahembwe n’abanyamakuru batsinze mu marushanwa, icyiciro cya 3 yo gukora no gutangaza inkuru kuri ruswa . Kuri uwo munsi hazatangwa ikiganiro ku nshingano n’imikorere bya komite zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta, iz’abikorera, Sosiyete sivile n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

 

Urwego rw’Umuvunyi rwemera uruhare rw’Itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ruswa ni muri urwo rwego ruhamagarira Itangazamakuru kumenyekanisha ibi bikorwa mu rwego rwo gufasha abanyarwanda n’abandi kumenya ubutumwa bukubiye muri buri gikorwa.

 

Kurandura ruswa ni inkingi y’iterambere rirambye!

Back