Skip to main content Skip to page footer

u Rwanda rwiyongereye amanota mu kurwanya ruswa ku rwego rw'Isi

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2024 Ubwo hatangazwaga ubushakashatsi bwa #CPI2023 ( Corruption Perception Index 2023 ) bwerekana uko ruswa ihagaze ku isi, Umuryango mpuzamahanga Transparency International ari nawo ukora ubu bshakashatsi wagaragaje ko u Rwanda rwazamutse mu kurwanya ruswa ku rwego rw’isi no ku rwego rwa Afurika aho rwiyongereyeho amanota 2 rukanazamuka ho imyanya 5.

Ubu bushakashatsi bwa 2023 byashyize u Rwanda  ku mwanya wa 49 mu bihugu 180 n'amanota 53/100 ku Isi, bikaba bigaragara ko u Rwanda rwazamutse ugereranije n'umwaka wabanje wa 2022 aho u Rwanda rwari ruri ku mwanya wa 54 n'amanota 51%.

 Umuvunyi Wungirije Hon. MUKAMA Abbas yasobanuye ko kugira ngo amahitamo y’abanyarwanda yo kugira Igihugu kitarangwamo ruswa agerweho, habayeho gukorwa amavugururwa mu ngeri zitandukanye hanajyaho amategeko yafasha kugera kuri izo ntego zo kubaka Inzego zikorera mu mucyo no kubazwa ibyo zikora “Transparency and Accountability”, hajyaho inzego za Leta zifite mu nshingano zazo kurwanya ruswa harimo urwego mpagarariye n’izindi.

Hashyizweho kandi uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivise mu nzego zitandukanye (ubutabera_ IECMS, serivisi za Leta ziri ku Irembo_ E-service…) n’imitangire y’amasoko ikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-procurement), gutanga akazi n’izindi mu rwego rwo kurwanya ruswa.

Izindi ngamba zituma kurwanya ruswa no kubaka ubunyangamugayo bishinga imizi harimo gushyiraho Komite zo Kurwanya ruswa, Amahuriro y’urubyiruko yo Kurwanya ruswa, amasomo yo kurwanya ruswa uhereye mu mashuri abanza, ayisumbuye, amakuru na Kaminuza n’ibindi.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati : ‘‘Uru rugamba ariko ntitwarwishoboza hatabayeho imikoranire n’izindi nzego, zaba iza Leta, iz’abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta. Ubufatanye kandi burakenewe ku ruhare rw’umuturage aho abaturarwanda bakangurirwa kwanga ruswa, gutanga amakuru ya ruswa kandi ku gihe cyane cyane ko Igihugu cyakoze ibishoboka harimo gushyiraho Itegeko rirengera abatangamakuru ku byaha, ku bikorwa n’imyitwarire binyuranyije n’amategeko no koroshya uburyo bwo gutanga amakuru’’

IJAMBO RY'UMUVUNYI WUNGIRIJE USHINZWE GUKUMIRA NO KURWANYA RUSWA MWARISANGA HANO

Back