U Rwanda rwizihije Umunsi Nyafurika Wahariwe Kurwanya Ruswa
Kigali, 10 Nyakanga 2026 – Urwego rw'Umuvunyi, ku bufatanye na Transparency International Rwanda, rwateguye Inama Nkuru y'Igihugu yo kwizihiza Umunsi Nyafurika Wahariwe Kurwanya Ruswa wa 2026, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze ubunyamugayo, dushyigikira ibikorwa byo kurwanya ruswa muri Afurika”.
Iyi nama yahuje abayobozi b'inzego za Leta, Inteko Ishinga Amategeko, urwego rw'abikorera, imiryango itari iya Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, amadini n'amatorero, ibigo by'amashuri makuru, itangazamakuru n'izindi nzego zitandukanye, bagamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ubunyangamugayo, kubazwa inshingano no gukomeza gukumira no kurwanya ruswa.
Afungura ku mugaragaro iyi nama, Umuvunyi Mukuru yavuze ko kwizihiza Umunsi Nyafurika Wahariwe Kurwanya Ruswa ari umwanya wo kongera kwibutsa buri wese ko kurwanya ruswa ari inshingano rusange isaba ubufatanye bw'inzego zose n'abaturage.
Yagaragaje ko insanganyamatsiko y'uyu mwaka ihamagarira ibihugu bya Afurika kuva ku rwego rw'imigambi n'amasezerano bikajya ku bikorwa bifatika bigamije kubaka ubunyangamugayo, gukumira ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza.
"Kugera ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka bisaba ko twimakaza ubunyangamugayo mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu, dukomeza gukumira ruswa, dushyiraho uburyo bunoze bwo kubazwa inshingano, twagura ubufatanye kandi tugaha abaturage uruhare rugaragara muri uru rugamba."
Umuvunyi Mukuru yashimangiye ko Urwego rw'Umuvunyi ruzakomeza gukorana n'inzego za Leta, urwego rw'abikorera, imiryango itari iya Leta, itangazamakuru, ibigo by'amashuri makuru, amadini n'amatorero, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n'abaturage mu guteza imbere indangagaciro z'ubunyangamugayo, gushishikariza abantu gutanga amakuru kuri ruswa no gukumira ibikorwa bya ruswa mbere y'uko biba.
Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko ruswa ikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira iterambere rirambye ku Isi no muri Afurika, ariko agaragaza ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu kwimakaza ubunyangamugayo no kubaka inzego zibazwa ibyo zikora.
"Ku Rwanda, gukumira no kurwanya ruswa si ugushyira mu bikorwa amategeko gusa, ahubwo ni ishoramari mu iterambere ry'igihugu. Imiyoborere myiza, ubunyangamugayo n'iyubahirizwa ry'amategeko ni inkingi z'iterambere rirambye."
Yibukije ko u Rwanda rwabonye amanota 58 kuri 100 mu cyegeranyo cya Corruption Perceptions Index 2025, ruba ku mwanya wa 41 ku Isi no mu bihugu bya Afurika bikomeje kwitwara neza mu kurwanya ruswa. Yavuze ko gukomeza kugumana ibyo byagezweho bisaba ubufatanye, guhanga udushya no gukomeza gukaza ingamba zo gukumira ruswa.
Minisitiri yashimangiye kandi ko urugamba rwo kurwanya ruswa rudashobora gutsindwa na Leta yonyine.
"Kurwanya ruswa ni inshingano ya buri wese. Bisaba ubufatanye bw'inzego za Leta, urwego rw'abikorera, imiryango itari iya Leta, itangazamakuru, abafatanyabikorwa n'abaturage bose kugira ngo hubakwe igihugu kirangwa n'ubunyangamugayo n'imiyoborere myiza."
Mu kiganiro cyatanzwe na Transparency International Rwanda, hagaragajwe uko ruswa ihagaze mu Rwanda hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe ku itangwa rya serivisi.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya ruswa, hakiri imbogamizi zirimo umubare muto w'abatanga amakuru kuri ruswa, ibibazo byo kurengera abatanga ayo makuru, icyuho mu bushobozi bw'inzego zimwe na zimwe, ndetse n'ibibazo bikibangamiye itangwa rya serivisi.
Hatanzwe inama zirimo gukomeza kurengera abatanga amakuru, kongerera ubushobozi inzego zikurikirana ibyaha by'ubukungu no kwihutisha ivugururwa rya Politiki y'Igihugu yo Kurwanya Ruswa.
Abitabiriye inama basoje bongera gushimangira ko kwimakaza ubunyangamugayo no kurwanya ruswa bisaba ubufatanye bw'inzego zose n'abaturage, ndetse biyemeza gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zizamura umuco w'ubunyangamugayo no kubazwa inshingano.