Skip to main content Skip to page footer

UBUFATANYE BW'URWEGO RW'UMUVUNYI N'IHURIRO RYA KILIZIYA, AMADINI N'AMATORERO MU KURWANYA AKARENGANE NA RUSWA

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo, Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye ibiganiro Nyunguranabitekerezo na Kiliziya, Amadini n’Amatorero hagamijwe kugirana imikoranire, ubufatanye no kureba uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.

Iyi nama Nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abahagarariye Urwego rw’Umuvunyi barimo Umuvunyi Mukuru Hon. NIRERE Madeleine n’ Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya ruswa Hon. MUKAMA Abbas, hari kandi n’abagize Komiti y’Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatorika mu Rwanda (RIC), aribo Nyiricyubahiro Mgr Philipo Rukamba (Perezida wa Conference Episcopale: Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda,  Nyakubahwa Mufuti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana (Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda akaba na Visi Perezida wa kabiri wa  RIC (Rwanda Interreligious Council), Reverand Joel Sengoga (Perezida w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abavutse ubwa Kabiri mu Rwanda akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa RIC), Nyiricyubahiro Mgr Samuel Kayinamura ( Perezida w’Ihuriro ry’Abaporotesitanti mu Rwanda CEPR) akaba n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya RIC na Bishop Bunini Gahungu (Perezida wa Alliance des Eglise Evangelique au Rwanda) nawe ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya RIC.

Abakuriye Kiliziya, Amadini n’Amatorero bitabiriye iki kiganiro bashimye uburyo Urwego rw’Umuvunyi rwabasabye ubufatanye mu kurwanya ruswa ndetse bishimira kuzafatanya n’Urwego rw’Umuvunyi muri uru rugamba.

Nyiricyubahiro Mgr Philipo Rukamba, umwe mu batanze ibitekerezo yagize ati “Turishimye cyane ku bufatanye mudusaba kandi ndumva twashyiraho uburyo bwo gukorana mbese tugashyiraho amasezerano y’imikoranire hagati yacu namwe nk’Urwego rw’Umuvunyi (MoU)”.

Umuvunyi Mukuru Hon. NIRERE Madeleine yashimye abitabiriye inama anashima kandi kuba baremeye ubufatanye bw’Urwego rw’Umuvunyi na Kiliziya, Amadini n’Amatorero muri uru rugamba rwo kurwanya ruswa.

Yagize ati “Ndumva twashyiraho koko ayo masezerano y’imikoranire kandi turishimye rwose kubwo gufatanya natwe muri uru rugamba rwo kurwanya akarengane na ruswa, mwebwe abanyamadini n’amatorero mufite uburyo bwinshi mwadufasha tukagera ku Banyarwanda benshi tukabigisha indangagaciro zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa”.

Urwego rw’Umuvunyi buri mwaka rutegura icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kigakorwamo ibikorwa bitandukanye bikubiyemo ubutumwa burwanya ruswa. Muri uyu mwaka wa 2022, mu bikorwa byateguwe harimo Umunsi wahariwe Kiliziya, Amadini n’Amatorero aho tariki ya 2, ya 3, n’iya 4 Ukuboza 2022, hazatangwa ubutumwa muri za Kiliziya/Inzengero/Imisigiti; iyi nayo ikazaba imwe mu mikoranire n’ubufatanye  by’Urwego rw’Umuvunyi n’Ihuriro ry’impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatorika mu Rwanda (RIC) biziyongera ku bufatanye bwemejwe hagati y’Urwego rw’Umuvunyi n’iryo Huriro mu nama Nyunguranabitekerezo.

Back