Skip to main content Skip to page footer

Umugenzuzi w'Imari wungirije wa MALI yasuye Urwego rw'Umuvunyi asobanurirwa imikorere yarwo mu kurwanya ruswa

kuwa kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, Umuvunyi Mukuru yakiriye Umugenzuzi w'Imali ya Leta wungirije w'igihugu cya mali n'itsinda ayoboye bari mu rugendoshuri mu Rwanda bagamije kumenya imikorere y'u Rwanda mu kurwanya ruswa.

Bwana Famory KEITA n'itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu gihe cy'icyumweru kimwe aho baje kwiga uburyo bwo kurwanya ruswa mu Rwanda ndetse n'umusanzu wa raporo y'umugenzuzi Mukuru w'imari ya leta mu mikorere y'Urwego rw'Umuvunyi.

Umuvunyi Mukuru yasobanuriye Umugenzuzi w'imali wungirije ko u Rwandas rufite umwihariko w'uko Urwego rw'Umuvunyi ruhuza inshingano yo gukumira no kurwanya ruswa n'akarengane icyarimwe ugereranije n'ibindi bihugu by'Afurika. yagize ati: u Rwanda rwashyizeho ingamba cyane cyane zishingiye ku gukoresha  ikoranabuhanga mu kurwanya ruswa kandi bikaba bitanga umusaruro utuma u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri EAC.

Yabasobanuriye kandi ko ubushake bwa politiki mu Rwanda ari umusanzu  ukomeye mu rugamba rwo kurwanya ruswa. mu byo basobanuriwe ni uko Imenyekanishamutungo  ritanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ruswa ndetse n'uburyo igenzura rikorwa mu buryo butanga umusaruro.

Bwana Famory KEITA yashimye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu kurwanya ruswa anagaragaza ko hari ibyakorwanga mu gihugu cyabo ariko bikaba byakorwaga mu buryo budatanga umusaruro bakaba ibyo bize bizabafasha kongera imbaraga mu mikorere yabo.

 

Back