Skip to main content Skip to page footer

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa

Tariki ya 09 Ukuboza buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa.

Mu Rwanda uyu munsi wahuriranye n’isozwa ry’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyaranzwe n’ibikorwa binyuranye hirya no hino mu gihugu bigamije kurwanya ruswa.

Uyu munsi wizihirijwe muri Serena Hotel waranzwe n’ibiganiro byahuje inzego zirimo Urwego rw’Umuvunyi, Ubushinjacyaha bukuru, APNAC ndetse na RDB. Ibi biganiro izi nzego zakoze byari byagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: Kurandura ruswa, Inkingi y’Iterambere rirambye’ ari nayo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2021.

Minisitiri muri Perezidansi aributsa ko ruswa ari icyorezo ku Isi ariko ko u Rwanda rwafashe ingamba zo kuyirwanya

Atangiza ibikorwa by’uyu munsi ku mugaragaro Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Madame Judith UWIZEYE yashimye imikoranire y’inzego mu Rwanda muri gahunda yo kurwanya ruswa. Yagize ati: “Leta yashyizeho ingamba nyinshi ndetse n’inzego bigamije kurandura ruswa kuko ruswa ari icyorezo. Kuba Ruswa ari icyorezo ni nayo mpamvu Umuryango w’Abibumbye washyizeho kwizihiza uyu munsi, iyi nayo ikaba Impamvu Leta y’u Rwanda yagiye isinya amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ruswa”. Minisitiri ariko yongeyeho ko urugamba rugikomeje kandi ruswa ari ukuyitondera kuko isa na cya kibuye cy’urubura gikunze kuba hejuru y’amazi (Iceberg) usanga hejuru ari gito ariko nyamara munsi y’amazi ari kinini cyane. Ibi bikaba bivuze ko dusabwa gucukumbura ahantu hose hashobora kwihisha ibyuho bya ruswa kugira ngo icike".

Minisitiri kandi yavuze ko iyo urebye ku ntonde z'abahamwe burundu na ruswa, usanga uko iminsi ihita umubare w'abaziriho ugenda wiyongera, ibi bikaba bivuze ko n'ubwo ruswa ifite ibihano bikomeye inzego bireba zigomba gushyira ingufu mu kwigisha abaturage ububi bwo kwishora muri ruswa.

Umuvunyi Mukuru, Madame NIRERE Madeleine, kuri uyu munsi yashimiye inzego zinyuranye bakoranye mu cyumweru cyo kurwanya ruswa, ashimangira ko ubufatanye bw’inzego ari ingenzi mu kurandura ruswa mu Rwanda. Yagize ati: Nibyo koko u Rwanda duhagaze neza ku rwego rw’isi mu kurwanya ruswa ariko ndabibutsa ko tugifite urugendo rwo kuyirwanya ku buryo mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye tuzahagera turi aba mbere ku Isi mu kurwanya ruswa.

Umuvunyi Wungirije ashimangira ko ruswa n'Akarengane nta mwanya bifite mu Rwanda

Mu byo Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Yankulije Odette, yagarutseho ubwo yaganirizaga abitabiriye Icyumweru cy'ubucamanza cyahujwe n'icyumweru cyo kurwanya ruswa, ni uko ruswa nta mwanya ifite mu Rwanda. Yibukije ko FPR itangira kuyobora u Rwanda yari ifite intego z’ibanze zirimo n’iyo kurwanya ruswa, iyi ikaba ari nayo shingiro ry’ubushake bwa politiki mu kurwanya ruswa, ikaba n’impamvu ya Zero Torelance on corruption mu Rwanda kuko n’ubundi aho ruswa iri hatajya habura akarengane.

Umuvunyi wungirije arasaba buri Munyarwanda  kumenya ko uretse kuba ruswa ari icyaha ku Mana, inahanwa n'amategeko y'u Rwanda

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Bwana Mukama Abbas yashishikarije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bahawe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika. Yagize ati: Aya mahirwe muhabwa na Nyakubahwa perezida wa Repubulika yo kwiga neza, gufashwa gukora mugatera imbere twebwe mu gihe cyacu ntayo twabonye kuko nta bayobozi beza Igihugu cyari gifite. Mwebwe rero mukwiye kumenya ko muri iki cyerekezo cya 2050 ari mwe muzaba muri abayobozi b’u Rwanda twebwe twarashaje. Mbasabye kwanga ruswa no kuyirwanya kugira ngo muzasigasire ibyo ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika bwagezeho.

Kuri uyu munsi kandi wa tariki ya 09 Ukuboza 2021 hahembwe Abanyamakuru batsinze amarushanwa yo gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa mu gikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’Urwego rw’Umuvunyi cyiswe Anti-Corruption Journalism Awards. Muri uyu mwaka wa 2021, ikaba yari inshuro ya 3 abanyamakuru bahembwa. Abahembwe bose bahatanye mu byiciro bitatu birimo Televisiyo, ibyandika kuri murandasi (online) ndetse na Radio.

Uko abanyamakuru bakurikiranye mu mitsindire y’Amarushanwa

Icyiciro cya Televisiyo:

1. Honore Umuhoza

2. John BICAMUMPAKA

3. Jean Paul TURATSINZE

4. Daniel HAKIZIMANA

5. Jean Claude MUTUYEYEZU

Icyiciro cy’Abandika kuri murandasi (online)

1. Abdul NYIRIMANA

2. Innocent HABUMUGISHA

3. Amiella AGAHOZO

4. Josue ALINATWE

5. Theogene NZABANDORA

Icyiciro cy’abakora kuri Radio

1. Eric UWIMBABAZI

2. Protais NGABOYABAHIZI

3. Yussuf HAKIZIMANA

4. Eric TWAHIRWA

5. Prudence KWIZERA

Honore UMUHOZA ahembwa nk'uwitwaye neza  mu cyiciro cya Televisiyo

Uretse ibihembo byahembwe abanyamakuru kandi hanahembwe akarere kitwaye neza mu gukora ibikorwa byo kurwanya ruswa mu turere tugize Umujyi wa Kigali. Akarere ka Kicukiro kakaba ari ko karere kahize utundi mu mujyi wa Kigali kaje kiyongera ku tundi twahembwe mu zindi Ntara.

Akarere ka Kicukiro kashimiwe ko kitwaye neza mu kurwanya ruswa mu mugi wa Kigali

Umuvunyi Mukuru yaboneyeho gushimira uruhare rw’abanyamakuru mu kurwanya ruswa n’akarengane kuko burya ruswa ndetse anasobanura ko kuba iki cyumweru gisojwe bitavuze ko ibikorwa byo gukumira no kurwanya Akarengane na Ruswa birangiye ko ahubwo buri wese ashishikarijwe gukomeza ingamba zo kuyirwanya.

Back