Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa wizihirijwe i Muhanga
Buri mwaka, ku wa 9 Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, hashingiwe ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye agamije kurwanya ruswa (UNCAC).
Uyu munsi hamwe n’iki cyumweru Urwego rw’Umuvunyi rwateguye icyumweru cyahariwe gukumira no kurwanya ruswa ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye n’Urubyiruko mu kurwanya ruswa: Dutegure inyangamugayo z’ejo hazaza” (Uniting with Youth Against Corruption: Shaping Tomorrow’s Integrity). Iyi ni insanganyamatsiko yatoranijwe n’Umuryango w’Abibumbye ariko kandi nk’u Rwanda ni umwihariko kuko umubare munini w’abanyarwanda ari urubyiruko nkuko ibarura rusange rya 5 ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ribigaragaza.
Iki cyumweru cyabayemo ibikorwa bitandukanye birimo ubutumwa bwo kurwanya ruswa bwatanzwe mu muganda rusange,Ibiganiro n’Inzego zikora imirimo ifitiye rubanda akamaro ,byanafatiwemo ibyemezo birimo kunoza serivisi zihabwa abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga kandi abaturage bagasobanurirwa izitangwa nta kiguzi n’izisaba ikiguzi,kugirango hazibwe ibyuho bya ruswa byabamo kuko iintego ari ugushyira imbere ni umuturage ku isonga;
Hatanzwe n’ibiganiro ku gukumira no kurwanya ruswa muri za Kaminuza kuko hari urubyiruko rwinshi twifuza ko rukurana indangagaciro z’ubunyangamugayo ,ubutumwa mu nsengero nk’ahantu hahurira abantu benshi bwaratanzwe ndetse n’ibiganiro ku maradiyo na televiziyo byose bifite intego yo gukomeza guteza imbere ubunyangamugayo, cyane cyane mu rubyiruko, no gushishikariza buri wese kugira uruhare rufatika mu kurwanya ruswa . Ibi kandi bijyanye n’Icyerekezo 2050, aho u Rwanda rwiyemeje kuba mu bihugu bya mbere ku isi birwanya ruswa.

Abayobozi n'abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi bifatanije n'abaturage bo mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera mu muganda rusange

Umuganda rusange watangiwemo ubutumwa bwo gukumira no kurwanya ruswa

Hatanzwe ibiganiro ku bubi bwa ruswa n'ibyiza byo kurangwa n'ubunyangamugayo muri za Kaminuza

Hakozwe ibiganiro n'Inzego zikora ibikorwa bifitiye rubanda akamaro mu kunoza serivise zitanga ku baturage
Mu ijambo rye Umuvunyi Mukuru Hon. NIRERE Madeleine yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kurwanya Ruswa yagaragaje ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu bityo rukwiye kugira uruhare rufatika mu kurwanya ruswa.

Hon.NIRERE Madeleine ,Umuvunyi Mukuru ageza ijambo ku bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kurwanya Ruswa
Ati:“Urubyiruko, nk’imbaraga z’igihugu kandi nk’abayobozi b’ejo hazaza, rufite inshingano zikomeye mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa, niyo mpamvu Urubyiruko rugomba kurangwa n’ubupfura, ukuri, no kwanga ruswa mu bikorwa byose byarwo bya buri munsi, haba mu mashuri, mu kazi, cyangwa mu muryango, gukangurira bagenzi babo ububi bwa ruswa no kubatoza indangagaciro nziza mu muryango, mu mashuri, cyangwa mu kazi no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe cyose babonye ibikorwa bihabanye n’amahame agenga imiyoborere myiza. “
Intumwa y’Umuryango w’ibihugu by’Afiurika y’Iburasirazuba birwanya ruswa (EAAACA) ANNE TWINOMUGISHA MUHAIRWE yabwiye abitabiriye ibi birori ko Urubyiruko rukwiye guhabwa imbaraga kugirango rugaragare mu bikorwa byo kurwanya ruswa.

ANNE TWINOMUGISHA MUHAIRWE ,Intumwa y'Umuryango wa EAAACA ageza ijambo ku bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kurwanya Ruswa
Ati:”Twe nk’abayobozi tugomba gushyiraho uburyo urubyiruko rufata izi nshingano . ibi bisobanuye kubaha uburezi bwiza,kubaha uburyo bubafasha kugira ejo hazaza Hazira ruswa”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice KAYITESI ari nawe wari umushyitsi Mukuru mu gikorwa cyo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kurwanya Ruswa wizihirijwe I Muhanga ku rwego rw’Igihugu yavuze ko kurwanya ruswa ari urugamba rushoboka mu gihe buri wese arugizemo uruhare cyane cyane urubyiruko.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice KAYITESI ari nawe wari umushyitsi Mukuru ,ageza ijambo ku bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kurwanya Ruswa
Ati:”Umubare w’Abanyarwanda munini ni urubyiruko ,izo ni imbaraga,nimwe musingi twubakiyeho duhereye kubateguramo inyangamugayo z’ejo hazaza kuko Ingaruka za ruswa ni nyinshi kuko ruswa itera akarengane, ituma gahunda nziza Leta ishyiriraho Abaturage zidindira, ibangamira abafatanyabikorwa n’abashoramari bagatakariza Ubuyobozi n’Igihugu icyizere ,twese rero nidushyira hamwe imbaraga tukayirwanya ntakabuza tuzayitsinda ,tugere ku ntego yo kuba aba mbere ku isi mukuyihashya”
Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kurwanya Ruswa usanze u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku isi ,ku mwanya wa 4 muri Afurika no ku mwanya wa 1 mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu birwanya ruswa,rukaba rufite intego ko mu mwaka wa 2050 ruzaba ruri mu myanya 5 ya mbere ku isi.