Skip to main content Skip to page footer

Umuvunyi Mukuru arahamagarira abaturage kumenya inzira zirebana no kujuririra ibyemezo by'Inkiko

Mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu Ntara y’Iburasirazuba guhera kuwa 20 kugeza kuwa 22 Mata 2021,  Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka  Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab  n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Mukandarikanguye Gérardine  bagiriye ikiganiro kuri Radiyo y’Abaturage na Televiziyo IZUBA ikorera mu Karere ka Ngoma. Umuvunyi Mukuru yahamagariye abaturage bakurikiye icyo kiganiro kimwe n’abandi bagana Urwego rw’Umuvunyi kumenya inzira zirebana no kujuririra ibyemezo by'Inkiko ngo kuko usanga hari abadasobanukirwa igihe n’uburyo bwo kujuririra ibyemezo by’inkiko bityo bigatuma bashobora kurengana kubera kudasobanukirwa ibiteganywa n’amategeko.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko mu Rwanda riha umuturage uburenganzira bwo kwiyambaza inkiko zose kandi rikagena uburyo bikorwamo.
Yagize ati “usaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane yandikira Perezida w’Urukiko rukuriye Urukiko rwaciye urwo rubanza ku rwego rwa nyuma, mu nyandiko ikubiyemo impamvu ashingiraho mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yamenyesherejwe imikirize yarwo.”

Umuvunyi Mukuru yakomeje avuga ko iyo umuturage atanyuzwe n’igisubizo ahawe na Perezida w’Urwo Rukiko yari yandikiye, atakambira Urwego rw’Umuvunyi mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe yamenyeye icyo cyemezo. Iyo urubanza rusabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ari urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire, ubusabe bushyikirizwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Icyemezo afashe ku isuzuma ry’akarengane kiba ari ndakuka, nta rundi rwego rugisuzuma.
Icyakora, iyo ari ugusubirishamo urubanza kubera ko rudashobora kurangizwa hakurikijwe imikirize yarwo, igihe cy’iminsi 30 gishobora gutangira kubarwa guhera igihe byagaragariye ko urwo rubanza rudashobora kurangizwa byemejwe n’inyandiko y’Umuhesha w’Inkiko.
Umuvunyi Mukuru yashishikarije abaturage kubahiriza no gukurikiza inzira zagaragajwe nk’uko zikurikirana mu gushyikiriza ibibazo byabo inzego zibishinzwe, kubera ko iyo bidakozwe nk’uko biteganywa n’amategeko, ibibazo byabo bitakirwa ngo bisuzumwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana n’Umuyobozi  w’Akarere ka Kirehe Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri iki kiganiro nabo bagarutse ku ruhare rw’abaturage mu ikemurwa ry’ibibazo by’akarengane babigaragariza inzego kandi nta na rumwe basimbutse kugira ngo bikurikiranwe kandi bihabwe umurongo. Banakomoje ku ruhare rw’Inama Ngishwanama zo kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’Akarere bavuga ko  zibafasha cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage. 

Muri iki kiganiro cyatangiye saa munani kikageza saa kumi n’imwe, ibibazo by'akarengane abaturage babajije Umuvunyi Mukuru n'abandi Bayobozi  bari kumwe bishingiye  ku bibazo by’ubutaka, ba rwiyemezamirimo batishyuye abaturage n'ibibazo bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage. Bimwe muri ibi bibazo byarasubijwe ibindi bikaba bigiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego bireba.

Uretse gukangurira abaturage kumenya inzira zirebana no kujuririra ibyemezo by'inkiko, Umuvunyi Mukuru yanahamagariye abaturage gukomeza kugana inzego zibegereye zikabafasha mu gukemura ibibazo bafite,  bagatanga amakuru kuri ruswa ku Rwego rw'Umuvunyi kuri nomero 199 kandi bigakorwa ku gihe ndetse no  gukomeza kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Ubundi gahunda y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2020/2021 iteganya ko Urwego rw’Umuvunyi ruzasura Uturere dutandukanye hagamijwe gukumira no kurwanya akarengane na ruswa. Icyakora, Umuvunyi Mukuru yasobanuye ko kubera kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 bahisemo gukoresha ibitangazamakuru kugira ngo abaturage bajye bahamagara. 

 Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko iki kiganiro kigamije kwibuta abaturage uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo no kurugezaho ibibazo by’akarengane baba bafite.

Back