Skip to main content Skip to page footer

Umuvunyi Mukuru avuga ko gukemura ibibazo by'abaturage bigomba kuza mu byihutirwa

Kuva Tariki 13 Kugera 17 Nzeli 2021, Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi basuye uturere tumwe na tumwe mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru n’Iy’Iburasirazuba  hagamijwe gukurikirana aho ibibazo abaturage bagejeje ku Rwego rw’Umuvunyi bigeze bikemuka.

Byumwihariko Mu ntara y’Amajyaruguru aho Umuvunyi Mukuru yakoreye iyi gahunda, yasanze uturere twarateye intambwe ishimishije mu gukemura ibibazo. Mu nama Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yakoranye n’abayobozi ku karere ka Musanze tariki ya 15/09/2021, barebeye hamwe uburyo ibibazo byasigiwe akarere ka Musanze byakemutse.

Umuvunyi Mukuru yasabye aba bayobozi bari mu gikorwa cyo gukemura ibibazo by'abaturage barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge kujya bihutisha gukemura ibibazo by’abaturage. 

Yagize ati “abanyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge nk'intumwa z'abaturage, gukemura ibibazo by'abaturage bigomba kuza mu byihutirwa kandi hakabaho guhuza imbaraga kw' Inzego mu gukemura ibyo bibazo.”

Umuvunyi Mukuru yongeyeho ko na none ubuhuza hagati y'abafitanye ibibazo ko bwashyirwamo ingufu ku bibazo bishobora gukemuka muri ubwo buryo atari ngombwa kujya mu nkiko.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, yashimye Urwego rw’Umuvunyi maze avuga ko imikoranire narwo ifasha mu gukemura ikibazo cy’umuturage kandi bigateza imbere imiyoborere.

Ibi bikaba byarakozwe muri gahunda yo gukurikirana ibibazo by’akarengane by'abaturage bagejeje ku Rwego rw'Umuvunyi mu gihe cy’Ubukangumbaga bwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane bukorwa hirya no hino mu turere.

Uretse itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bari bayobowe n’Umuvunyi Mukuru Madamu Hon. Nirere Madeleine ryakoreye mu ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Gakenke, Musanze na Burera, hari kandi n’Itsinda ryakoreye iyi gahunda mu ntara y’Amajyepfo mu turere twa Gisagara, Huye, Nyanza na Nyaruguru riyobowe n’Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya akarengane Madamu Hon. YANKULIJE Odette hamwe n’Itsinda ryakoreye mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kayonza, Rwamagana na Nyagatare riyobowe na Hon. MUKAMA Abbas ndetse n’Itsinda ryakoreye mu turere twa Rulindo na Gicumbi riyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, Bwana MBARUBUKEYE Xavier.

Back