Skip to main content Skip to page footer

Umuvunyi Mukuru yasuye Umudugudu w’Ikitegererezo wa Kinigi abaturage bamugezaho ibibazo bafite.

Tariki ya 16 Nzeli 2021, mu cyumba mbera byombi cy’akagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi, mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, habereye Inama yahuje Umuvunyi Mukuru madamu Nirere Madeleine, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru madamu NYIRARUGERO Dancille, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, Inzego z’Umutekano n’abandi bayobozi hamwe n’abaturage batuye mu mudugudu w’Icyitegererezo.

Iyi nama yahuje abayobozi n’abaturage yari igamije kurebera hamwe ndetse no gukemura ibibazo bitandukanye aba baturage bari bafite.

Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yasabye abaturage batuye uyu mudugudu kujya biyambaza inzego zibegereye kandi bakamenya n’amategeko abarengera ndetse n’uburenganzira bahabwa n’amategeko.

Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye ndetse hari n’ibyahise bihabwa umurongo n’Umuvunyi Mukuru hamwe n’abandi bayobozi.

Bimwe mu bibazo abaturage bagejeje ku Muvunyi Mukuru birimo ikibazo cy'abatarishyuwe ibyabo byangijwe mu masambu yabo hacishwamo ibikorwaremezo, ikibazo cy'ibitarakemuka mu myubakire y'amazu bahawe, ikibazo cy'imihanda yajyaga ku masambu yabo yafunzwe bakaba batabona uko bagerayo mu buryo bwihuse, ikibazo cy'abatarishyuwe amazu yubucuruzi kubera ko ayo mazu yari ku cyangombwa kimwe nayo bari batuyemo, ikibazo cy'imperekeza bari baremerewe bagasabwa no gufunguza ama compte, ikibazo cy'abari barateze amazu yabo muri banki n’ikibazo cyo kuba batarahabwa ibyangombwa by'Amazu bahawe.

Umuvunyi Mukuru yijeje ubuvugizi kuri bimwe mu bibazo bitazashoborwa gukemurwa n’ubuyobozi bw’akarere ariko asaba abaturage nabo gukomeza kubungabunga umudugudu mwiza w’ikitegererezo bubakiwe.

Back