Skip to main content Skip to page footer

Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa , Bwana MUKAMA Abbas yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari Umuvunyi Wungirije Bwana MUSANGABATWARE Clément

Kuri uyu Wa kabiri tariki 2 Kamena 2020, ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi habereye umuhango w’Ihererekanyabubashaka rishingiye ku mategeko hagati y’Umuvunyi Wungirije , Bwana MUKAMA Abbas hamwe w’uwahoze ari muri uyu mwanya Bwana MUSANGABATWARE Clément.
Ni Umuhango wayobowe n’Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi. Wanitabiriwe kandi n’Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Madame Odette Yankulije n’abayobozi b’Amashami Atandukanye waranzwe n’ibiganiro hagati y’abayobozi bombi n’impanuro Umuvunyi Mukuru yabageneye.

Umuvunyi wungirije ucyuye igihe Bwana MUSANGABATWARE Clément yavuze ko yanejejwe n’igihe yamaze muri uyu mwanya kingana n’imyaka 7 kuko wari umwanya wo gukumira ruswa kandi bikaba byari imwe mu nshingano nyamukuru y’Urwego rw’Umuvunyi. Yahaye ikaze mugenzi we mu nshingano nshya kandi zitoroshye zo gukumira no kurwanya Ruswa.
Bwana MUSANGABATWARE Clément yavuze ko mu gihe yamaze mu Urwego rw’Umuvunyi hari byinshi yakoze afatanyije n’Umuvunyi Mukuru, n’abandi bayobozi kandi ko byahaye ikizere Urwego rw’Umuvunyi ko hari byinshi bitari byakagerwaho bizagerwaho. Yashimye cyane uburyo Umuvunyi Mukuru yamubaye hafi mu nshingano.

Umuvunyi mushya Wungirije Bwana MUKAMA Abbas yavuze ko afite ikizere ko Inshingano nshya yahawe azazikorana Umurava kandi ko azakorana bya hafi n’abandi bayobozi mu Urwego rw’Umuvunyi mu kugera ku nshingano Urwego rwahawe. Yashimye mugenzi we avuga ko aho agejeje azakomerezaho kandi n’imbaraga.
Umuvunyi Mukuru wayoboye uyu muhango yashimye Umuvunyi Wungirije ucyuye igihe ko bakoranye neza ndetse amwifuriza amahirwe masa yo kuzakomeza neza ubuzima aho agiye.

Umuvunyi Mukuru kandi yashimangiye ko Umuvunyi Mushya Wungirije Bwana MUKAMA ko nawe afite ubunararibonye muri politike y’Igihugu no kubana n’Abantu bityo ko Inshingano nshya azazishobora nta kabuza. Yamwibukije ko agomba gukurikiza impanuro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul yahaye abayobozi bashya barahiye tariki 01 Kamena 2020 nawe arimo.
Muri uku guhererekanya Ububasha mu rwego rw’amategeko byarebererwaga n’Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi Bwana MBARUBUKEYE Xavier. Umuvunyi Wungirije Ucyuye igihe yashyizweho tariki 22 Gashyantare 2013.

Back