Skip to main content Skip to page footer

Urubyiruko rwo mu murenge wa Kimisagara rwanyuzwe n'amasomo yo kurwanya ruswa rwahawe n'Urwego rw'Umuvunyi

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023, Urwego rw'Umuvunyi rwahuguye urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye n'urwiga imyuga rwo mu murenge wa Kimisagara kuri ubu ruri ku rugerero ruciye ingando mu mujyi wa Kigali. Madame Tharcille Kayumba na Madame Christine Nyirakanyana bahuguye uru rubyiruko kwirinda kugwa mu cyaha cya Ruswa aho basobanuriwe Ruswa n'ububi bwayo ku gihugu no ku muryango.

Uru rubyiruko kandi rwasobanuriwe amoko ya ruswa n'uburyo bwo kuyirinda basabwa kugira indangagaciro zo kwanga ikibi no kwirinda gushaka gukira vuba binyuze mu nzira y'ubusamo kuko ari byo bikunze kugusha urubyiruko muri ruswa ishingiye ku gitsina.

Ku bufatanye kandi n'ishyirahamwe ry'Urubyiruko ryo kurwanya ruswa rikorera muri paroisse gatulika ya Kimisagara, hahuguwe urubyiruko rurangije amasomo y'amahotel mu kigo cy'Urubyiruko cya kimisagara ( Centre Maison des jeunes Kimisagara). 

Uru rubyiruko rwashimiye Urwego rw'Umuvunyi ibiganiro byiza byukaka rwiyemeza gushinga Club zo kurwanya ruswa ziyongera kuri Club yo kurwanya ruswa y'urubyiruko rwa Paroisse Gatulika ya Cyahafi nayo yahuguye urubyiruko rwiga imyuga muri Centre de jeunes ya Kimisagara.

Umuyobozi wa Anti-corruption club ya paroisse Kimisagara

Back