Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’Umuvunyi rurahamagarira abaturage gusobanukirwa n’amategeko abarengera

Mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu ntara y’amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba tariki 22-25/02/2021, mu kiganiro bagiriye kuri radiyo y’abaturage,  Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yahamagariye abaturage gutanga amakuru kuri Ruswa n’akarengane ndetse bakanamenya amategeko abarengera kuko hari abo usanga barengana kandi bagakwiye kugana inzego zikabarenganura.

Ibi yabitangaje mu Kiganiro cyatambutse kuri radiyo y’abaturage ya Musanze aho abaturage bo mu turere RC Musanze yumvikanamo bakurikiye ikiganiro barabaza. Bimwe mu bibazo Uru rwego rwagejejweho n’abaturage bitandukanye birimo ibishingiye ku butaka, kutarangirizwa imanza zabaye ntakuka, no kudahabwa ingurane ikwiye kubwo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusanjye n’ibindi.

Ubundi gahunda y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2020/2021 iteganya ko Urwego rw’Umuvunyi ruzasura Uturere dutandukanye muri gahunda yo gukumira no kurwanya Akarengane na ruswa. Icyakora, Umuvunyi Mukuru yasobanuye ko kubera kwirinda Covid-19 bahisemo gukoresha za radiyo kugira ngo abaturage bajye bahamagara. Ati “ Tumaze kobona ko  guhuza abantu benshi bitashoboka muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya “Koronavirusi” twahisemo gukora ubukangurambaga no kwakira ibibazo by’abaturage hakoreshejwe Radiyo z’Abaturage zumvikana muri utwo Turere.”

 

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko iki kiganiro kigamije kwibuta  abaturage uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo no kurugezaho ibibazo by’akarengane baba bafite.

Ku rundi ruhande ariko Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no Kurwanya ruswa, Hon. Mukama Abbas n’abandi bayobozi b’Uturere twa Rutsiro na Karongi nabo batanze ikiganiro kuri radiyo y’abaturage Isangano bakangurira abaturage kumenya uburenganzira bwabo n’uburyo bashobora kumenya inzego bakwiyambaza igihe barenganye.

Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Hon. Mukama Abbas yagaragaje ko Ruswa ari icyaha kimunga ubukungu kikagira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’Igihugu n’iry’abagituye. Yagize ati “ Ruswa ni icyaha kibi kimunga ubukungu bw’igihugu cyacu Icyakora turishimira  ko  Leta y’u Rwanda yashyizeho Politiki n’ingamba zikarishye mu gukumira no  kurwanya ruswa hashingiwe ku bushake bwa politiki ya Perezida wacu Nyakubwaha Paul Kagame bwo kutihanganira na gato ruswa (Zero tolerance to corruption).

Uretse ibibazo byakiriwe kuri radiyo, hari n’ikibazo Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w'Akarere ka Burera n'abandi bayobozi bari mu nzego zitandukanye bakurikiranye ibibazo  by'Akarengane birimo ikibazo cy'abanyarwanda  bari barahunze muri 1959 batahutse nyuma ya 1994 batuzwa mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, mu tugari twa Gatsibo, Rusumo, Nyamicucu ariko baza kwimwa ibyangombwa by’ubutaka.

Iyi miryango 224 ivuga ko bimwe ibyangombwa  by'ubutaka ku masambu bahawe nyuma yo guhunguka. Babwiye Umuvunyi Mukuru ko bimwe ibyangombwa babwirwa ko ubwo butaka bubarwa nk'igishanga. Umuvunyi  yabijeje ko bagiye gukora ubuvugizi bafatanyije n'izindi nzego, hagashakwa Igisubizo.

Uretse icyo kibazo cy’abahungutse, hari n’abandi bafite ibibazo by’ubutaka mu murenge wa Kagogo, abandi muri uyu murenge wa Butaro nabo bavuga ko badafite uburenganzira ku butaka kubera ko ntabyangombwa byabwo batunze nabo bakaba babigejeje ku Muvunyi Mukuru. Gusa Umuvunyi Mukuru yavuze ko byose bizasesengurwa ku bufatanye n’inzego bireba kugira ngo abaturage bahabwe ibisubizo aho gukomeza gusiragira.

Ubu bukangurambaga bw’Urwego rw’Umuvunyi mu turere bukaba buzakomeza no kuzindi radiyo z’abaturage mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.

Back