Urwego rw’Umuvunyi rurasaba abakorera mu turere twa KARONGI, NGOMA na RUBAVU gukaza ingamba zo kurwanya ruswa n’abayobozi bakagira imyitwarire iboneye
Kuva kuwa 14 kugeza tariki 18 Gashyantare 2022, mu turere twa NGOMA, KARONGI na RUBAVU, Urwego rw’Umuvunyi rwatanze amahugurwa ku byiciro binyuranye by'abanyarwanda ku ndangagaciro zo gukumira no kurwanya Ruswa ndetse n'itegeko rigenga imyitwarire y'abayobozi.
Abahawe amahugurwa ni:
- Abanyamakuru 30,
- Urubyiruko rwibumbiye muri Clubs zo kurwanya ruswa 90,
- Abunzi 150,
- Abagize Inama Ngishwanama zo kurwanya ruswa n'Akarengane ku rwego rw'imirenge SACACI 114,
- Ba Noteri b'ubutaka n'Abagenzuzi b'imyubakire 54 mu mirenge igize utu turere,
- Abagize za komite zo kurwanya ruswa mu bigo bitandukanye bakoramo 136.
Aya mahugurwa kandi yaje yiyongera ku yatanzwe mu turere twa Huye, Muhanga, Gicumbi, Rusizi, Musanze, Kayonza aho abahuguwe bose bagaragaje ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko abafasha kumenya uburyo bakwiye kwitwara mu kazi kabo ka buri munsi birinda ahantu hose hashobora guturuka ibyuho bya ruswa.
Urwego rw’Umuvunyi rusanga aba bahuguwe bari mu mwanya ukomeye cyane ku buzima bw’Abaturage bityo bikaba byari ngombwa kwigishwa kuko baramutse bijanditse muri ruswa cyaba ari igihombo gikomeye ku Gihugu.
Uretse aba bahuguwe ndetse n’abazakomeza guhugurwa, Urwego rw’Umuvunyi rurasaba abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda muri rusange kugira umuco w’ubwangamugayo, bakanga ruswa, bakayikumira ndetse aho bayibonye bakabimenyesha Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’izindi nzego zashyizweho.
Abashinzwe Ubutaka mu mirenge basabye Urwego rw'Umuvunyi kubavuganira zimwe muri serivisi batanga zikarushaho kunozwa cyane cyane izikorwa binyuze muri za Systeme kuko habaho ubwo umuturage yarenga cyangwa agahabwa serivisi nabi biturutse kuri za serivisi zitanoza serivisi.
Abagize Inama Ngishawanama ku Rwego rw'Umurenge basabwe gushyira imbaraga mu mikorere y'Inama Ngishwanama zo mu tugali kuko ahenshi byagaragaye ko izi Nama mu tugali zidakora neza.
Abagize Inama Ngishwanama Bibikijwe ko kurwanya akarengane na ruswa mu bnyarwanda ari bo bishingiyeho ko bakwiye gukomeza kubikorana umurava.
Abahuguwe bashimiye Urwego rw'Umuvunyi ku bwo gutegura aya mahugurwa barwizeza gukomeza ingamba zo kurwanya ruswa n'akarengane.






