Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’Umuvunyi rwaganirije abanyeshuri 8,902 bo mu bigo 25 ku kurwanya ruswa

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco wo gukumira no kurwanya ruswa mu rubyiruko, Urwego rw’Umuvunyi rwaganiriye n’abanyeshuri 8,902 bo mu bigo by’amashuri 25 biherereye mu Turere twa Gicumbi na Kamonyi.

Ibi bikorwa byabaye guhera ku itariki ya 27 Gashyantare kugeza ku ya 6 Werurwe 2026, bigamije gutoza abakiri bato indangagaciro z’ubwangamugayo, zibafasha gukura bafite imyumvire irwanya ruswa n’akarengane.

Abanyeshuri bakurikiye ikiganiro kibashishikariza kurwanya ruswa

Mu biganiro byatanzwe, abanyeshuri basobanuriwe ububi bwa ruswa n’ingaruka igira ku iterambere ry’igihugu, basabwa kandi kugira uruhare rugaragara mu kuyirwanya, haba mu mashuri yabo no mu buzima bwa buri munsi. Hibanzwe ku kubaha ubumenyi bubafasha gutahura no kwirinda ibikorwa bya ruswa, no kugira ubutwari bwo kuyamagana aho bigaragariye hose.

Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko gushora imbaraga mu rubyiruko ari imwe mu ngamba z’ingenzi zo kubaka ejo hazaza heza h’igihugu, rufite abaturage bafite indangagaciro zishingiye ku bwangamugayo .

Abanyeshuri bitabiriye ikiganiro cyo gukumira no kurwanya ruswa mu Karere ka Kamonyi

Abanyeshuri baganirijwe bagaragaje ko bungutse ubumenyi bufatika, baniyemeza kuba ba ambasaderi b’indangagaciro nziza mu mashuri yabo no mu miryango yabo,kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya ruswa binyuze mu mahuriro yo mu mashuri ashinzwe kurwanya ruswa ,abatari bayasanganywe biyemeza kuyashinga.

Umunyeshuri abaza uburyo bwo gutanga amakuru kuri ruswa

Iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda z’Urwego rw’Umuvunyi zigamije gukumira ruswa hakiri kare, hubakwa umusingi ukomeye w’inyangamugayo mu bato, ari bo bayobozi n’abakozi b’ejo hazaza. Iki gikorwa kikazakomereza no mu tundi Turere tugize Igihugu.

 

Back