Urwego rw’Umuvunyi rwaganirije Intumwa zo muri Mozambique ku buryo rukoresha mu kwimakaza Imyitwarire myiza mu bayobozi no kurwanya ruswa
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye Itsinda riturutse mu gihugu cya Mozambique ryaje kwigira ku u Rwanda mu bijyanye no kurwanya ruswa.
Iri tsinda rigizwe n’abantu batatu ryaje riturutse mu kigo gishinzwe ingufu z’amashanyarazi cyitwa Electicidade do Mocambique (EDM), Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwaganiriye n’iri tsinda ku ngingo zinyuranye zirimo amavu n’amavuko y’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda, imikorere y arwo n’uburyo rushyira mu bikorwa inshingano zarwo, imyitwarire y’abayobozi, kurwanya ruswa, guhugura abakozi n’ibindi.
Jean Aimé KAJANGANA
Jean Aimé KAJANGANA, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imyitwarire y’Abayobozi n’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryerekeye kubona amakuru yasobanuriye aba bashyitsi ko mu Rwanda ubushake bwa politiki ari bwo bufasha Urwego rw’Umuvunyi mu gushyira mu bikorwa inshingano zarwo zose. Yagize ati: ’’Umukuru w’Igihugu cyacu yanga ruswa kandi ashyigikiye kuyirwanya ku buryo bwose bushoboka.’’
Ivone Manganhela Bambo
Ivone Manganhela Bambo waje ayoboye iri tsinda akaba n’umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imyitwarire mu kigo EDM yasobanuye ko iri shami akuriye bakoramo imirimo nk’iy’Umuvunyi akora mu bindi bihugu kandi rikaba rikorera munsi ya komite ishinzwe imyitwarire ku rwego rw’Igihugu (National Ethic Committee)
Yagize ati: “Abakozi bagera ku bihumbi bine (4000) bakora muri EDM buri umwe abona ubutumwa bujyanye n’imyitwarire myiza kuri mudasobwa ye buri gitondo mbere y’uko abasha kuyifungura ngo akore akazi.’’
Mu byatumye bakora ingendo shuri n’uko Urwego bakoramo rushinzwe imyitwarire n’ubuvunyi rwemejwe muri 2016 ariko rukaba rwaratangiye muri Nyakanga 2018, bivuze ko bagikeneye ubunararibonye bw’ibindi bihugu mu kurwanya ruswa, imyitwarire y’abayobozi, guhugura abakozi n’ibindi.
Abagize iri tsinda basobanuriwe uburyo abantu bakirwa mu gihe bageze ku Urwego
Itsinda ryasuye Urwego rw’Umuvunyi ryageze mu Rwanda tariki ya 17 Gashyantare 2020 bakaba bigira ku Rwanda binyuze mu bigo binyuranye birimo n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ari nacyo cyabakiriye.
Iri tsinda rigizwe n’abantu batatu uhereye i buryo bakaba ari:
1. Ivone Manganhela Bambo, Director of Ethics Directorate and General Ombuds
2. Fernando Rodrigues, Main Officer of General Ombuds and Mediation;
3. Moisés Manjate, Ethics Assistant for the Head Office;
Abakozi ba REG, uhereye i bumoso ni SANGWA Jean Pierre na MPAMO Thierry