Skip to main navigation Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’Umuvunyi rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa bya 2025–2026 na gahunda y’umwaka wa 2026–2027

Ku wa 22 Ukwakira 2026, Umuvunyi Mukuru, Hon. Nirere Madeleine, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, mu nama ihuriweho n’Imitwe yombi, raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2025–2026, anagaragaza gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2026–2027.

Raporo igaragaza ibikorwa by’ingenzi byakozwe mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, gukemura ibibazo by’abaturage, kugenzura imenyekanishamutungo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’ingamba bigamije guteza imbere imiyoborere myiza.

Mu mwaka wa 2025–2026, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 3.106, rukemura ibibazo 2.212, bingana na 71,2%. Ibindi byakomeje gukurikiranwa n’inzego bireba. Mu rwego rwo kurwanya ruswa, dosiye 49 z’amakuru ajyanye n’ibyaha bikekwa bya ruswa zarasesenguwe; muri zo, 15 zashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), 11 zishyikirizwa izindi nzego, 20 zifungwa kubera kubura ibimenyetso bihagije, naho 3 zikomeza gukurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi.

Mu bijyanye n’imenyekanishamutungo, abantu 21.272 muri 21.287 mu babisabwaga bararikozе, bingana na 99,93%. Hanagenzuwe imitungo y’abayobozi n’abakozi ba Leta 6.994, aho abantu 11 batashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo; dosiye 6 zashyikirijwe RIB kugira ngo zikorerwe iperereza, naho 5 zikomeza gukurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi.

Mu mwaka wa 2026–2027, Urwego rw’Umuvunyi ruzakomeza kongerera abaturage ubumenyi ku ndangagaciro zo kwanga no kurwanya akarengane na ruswa, kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’ingamba zo kurwanya ruswa, kugenzura imenyekanishamutungo no gukomeza ubufatanye n’inzego zo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Ingengo y’imari iteganyijwe ni miliyari 1,918 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Back