Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru bakorera mu turere twa Huye, Muhanga na Gicumbi hamwe n'Urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe yo kurwanya ruswa n’Akarengane muri utwo turere
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare 2022, muri gahunda yo guhugura ingeri zinyuranye z’abanyarwanda, Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe yo kurwanya ruswa n’Akarengane mu turere twa Huye, Muhanga na Gicumbi.
Hahuguwe kandi n’abanyamakuru bakora mu bitangazamakuru binyuranye bikorera muri utu turere aho bose hamwe bagera 140.
Bahuguwe ku bubi bwa ruswa n’akarengane ndetse basobanurirwa impamvu zo kuyirwanya haganirwa ku byuho binyuranye bishobora gutuma urubyiruko n’abanyamakuru bijandika muri ruswa.
urubyiruko rwishimiye aya mahugurwa
Abahuguwe kandi basobanuriwe ibikubiye mu itegeko rigenga imyitwarire y’abayobozi kuko ari bo bayobozi b’u Rwanda mu gihe kiri imbere bakaba basabwa kuzitwara neza. Basabwe gutanga umusanzu wabo mu gukumira no kurwanya ruswa baharanira kuba inyangamugayo.
Bishimiye aya mahugurwa kuko yabunguye ubumenyi ku mategeko banibutswa ko u Rwanda rufite politiki yo kurwanya ruswa kandi igomba gushyirwa mu bikorwa 100%.