Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abanyamakuru ku gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa
Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024,Urwego rw’Umuvunyi rufatanije n’Ihuriro ry’Imiryango Itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum) bahuguye abanyamakuru ku gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa no gutanga amakuru kuri yo.
Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko rwateguye amahugurwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba hakigaragara icyuho mu itanga ry’amakuru kuri ruswa mu bushakashatsi busohoka buri mwaka,yaba ubw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB yaba n’ubw’Umuryango Mpuzamahanga Urwanga akarengane na ruswaishami ry’U Rwanda (Transparency International Rwanda).

Abanyamakuru bakurikiye amahugurwa yo gukora inkuru zicukumbuye ku gukumira no kurwanya akarengane na ruswa
“Hashingiwe ku bushakashatsi bukorwa buri mwaka, bigaragara ko ruswa igenda yigaragaza mu buryo butandukanye ari nako igira ingaruka mbi ku mibereho myiza y’Abaturage no ku iterambere ry’Ubukungu bw’Igihugu.
Hatabayeho kuyikumira no kuyirwanya, Igihugu nticyagera ku iterambere rirambye no kuri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere yihaye;
Rwanda Media Barometer ya 2024 izana itangazamakuru ku manota meza 83.1% (rivuye ku manota 64.1% ryariho mu mwaka wa 2021) mu kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya ruswa, aho abaturage ubwabo barishima ku kigero cya 90.4% naho abanyamakuru bagashima urwo ruhare ku kigero cya 75.7 %,
Nubwo bimeze bityo ariko, ubushakashatsi bukorwa buri mwaka n’Urwego rw’Igihugu RGB - Citizen Report Card, mu nzego zirindwi (7) rwakozemo ubushakashatsi bwagaragaje ko mu mwaka wa 2024 mu bijyanye no guteza imbere imiyoborere myiza, itangazamakuru ryasubiye inyuma kuko ryaje ku mwanya wa 4 n’amanota 86.7% rivuye ku mwanya wa mbere n’amanota 92.0% ryariho mu mwaka wa 2023 , naho mu bikorwa byo kurwanya ruswa n’akarengane naho ryasubiye inyuma kuko ryavuye ku mwanya wa 3 n’amanota 88.7% ryariho mu mwaka wa 2023 rikaza ku mwanya wa 6 n’amanota 78.5%;
Nk’uko bikunze kuvugwa mu gihugu cyacu “Itangazamakuru rifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu. ryifashishwa n’abaturage mu kugaragaza ahari imitangire itanoze ya serivisi, ahari ibyuho bya ruswa, ryifashishwa kandi na Leta mu kugeza byihuse ku baturage ubutumwa na gahunda bya Leta, amakuru kuri ruswa rero ni ikintu gikomeye mu rugamba rwo kuyirwanya kuko itangazamakuru rigera byihuse ku mubare munini w’abaturage.” Nirere Madeleine Umuvunyi Mukuru

Hon.NIRERE Madeleine Umuvunyi Mukuru ageza ijambo ku banyamakuru bitabiriye amahugurwa

Hon.Abbas Mukama yabwiye abitabiriye amahugurwa ko badakwiye kugira impungenge zo gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa kuko
amategeko abarengera ahari
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Legal Aid Forum Andrews Kananga yagaragaje ko mugihe bafatanije n’itangazamakuru urugamba rwo kurwanya ruswa rushoboka.
Ati:” Twishimiye gufatanya n’Urwego rw’Umuvunyi kugirango hategurwe aya mahugurwa y’abanyamakuru,ndabibutsa ko itangazamakuru rifite akamaro gakomeye mu kubaka igihugu,tugomba kuriha ubushobozi,ibyo bikazatuma urugamba rwo kurwanya ruswa dufatanije rugera ku ntego”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Legal Aid Forum Andrews Kananga
Aya mahugurwa y’abanyamakuru yitabiriwe n’abagera ku 100 bakaba biyemeje gutanga amakuru kuri ruswa mu kazi kabo ka buri munsi no gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa bakazigeza ku baturarwanda zifite amakuru yizewe. Urwego rw’Umuvunyi kandi rwijeje abitabiriye amahugurwa gukomeza kunoza imikoranire n’itangazamakuru muri gahunda zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.

Abanyamakuru bahuguwe bahawe n'icyemezo cyemeza ko bitabiriye amahugurwa (certificate)