Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye ibyiciro bitandukanye by'urubyiruko mu Karere ka Bugesera
Kuva tariki ya 19 Kugeza tariki ya 21 Kanama 2023, Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye ibyiciro bitandukanye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ibi byiciro byahuguwe ku bubi bwa ruswa n’akarengane hamwe n’indangagaciro z’ubunyangamugayo zo kwirinda ruswa n’akarengane. Bamwe mu bahuguwe harimo Ihuriro ry’urubyiruko rishinzwe kurwanya ruswa rikorera mu karere ka Bugesera, ba Noteri b’Ubutaka mu mirenge yose igize Akarere ka Bugesera ndetse n’abagize Inama Ngishwanama zo gukumira no kurwanya akarengane.
Tariki ya 19/06/2021 hahuguwe Ihuriro ry’urubyiruko URUMURI CLUB rikorera mu Karere ka Bugesera ryiganjemo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye n’urubyiruko rwarangije amashuri. Madamu KAYUMBA Tharcille, Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi, umwe mu bahuguye yibukije rumwe mu rubyiruko rwahuguwe zimwe mu nshingano Z’Urwego rw’Umuvunyi , anasobanura ruswa icyo aricyo , ibikorwa ruswa igaragariramo, ingaruka za ruswa, n’uburyo bwo kuyirinda.
Yashishikariza kandi urubyiruko cyane cyane kugira indangagaciro zizira ruswa cyane ko ari rwo Rwanda rwejo hazaza, ndetse ko ari nabo Igihugu gitezeho byinshi, anabasaba gushing amashyirahamwe hirya no hino mu gihugu kandi bakarushaho gukorana byaha fi n’Urwego rw’Umuvunyi mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.
Uretse uru rubyiruko rwahuguwe, tariki ya 20/06/2023 hahuguwe kandi abakozi b’ubutaka mu mirenge 15 igize akarere ka Bugesera naho tariki ya 21/06/2023 hahugurwa abagize Inama Ngishwanama yo kurwanya ruswa ku rwego rw’Umurenge.