Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’Umuvunyi rwakanguriye urubyiruko rubarizwa muri Diocese ya Cyangugu kwibumbira mu mashyirahamwe yo kurwanya ruswa

Urwego rw’Umuvunyi rwakanguriye urubyiruko 351 rubarizwa muri Diocese ya Cyangugu kwibumbira mu mashyirahamwe yo kurwanya ruswa.

Ibi ni ibyagarutsweho na Madame Tharcille KAYUMBA, Umukozo w’Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023 ubwo yaganiraga  n’urubyiruko rusaga Magana ane rurimo n’urusanzwe mu itsinda ryo kurwanya ruswa rikorera kuri kiliziya yitiriwe mutagatifu Kalori Lwanga rwari rwitabiriye ihuriro ry'urubyiruko gaturika rugera kuri 80.

Madamu Tharcille KAYUMBA aganira n'urubyiruko rwa kiliziya gatulika

Yagize ati: Urwego rw’Umuvunyi rurabashishikariza kugira indangagaciro zizira ruswa cyane ko ar mwe Rwanda rw’ejo hazaza tukaba tuboneyeho umwanya wo gushishikariza urubyiruko rwaturutse muri Diyoseze ya Cyangugu kwiyongera mu mashyirahamwe y’urubyiruko asanzwe akorana n’Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo duhashye ruswa burundu.

Iri huriro ngarukamwaka ry’urubyiruko gatulika kandi ryabereyo imikino inyuranye irimo volley ball ndetse n’indi myidagaduro ryanabayemo ibiganiro bigamije kurwanya no gukumira ruswa n’akarengane byateguwe na Anti-corruption club Karoli Lwanga yo mu murenge wa Nyamirambo, akarere ka nyarugenge mu umujyi wa Kigali.

Uru rubyiruko rwagize n'umwanya w'imyidagaduro

Uretse uru rubyiruko ariko kuri uyu munsi wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Kanama 2023, urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe yo kurwanya ruswa rubarizwa mu Murenge wa Ndera rwitabiriye umuganda rusange mu Karere ka Kayonza  mu Murenge wa Mukarange, Akagali ka Kayonza, Umudugudu wa Rusogororo no mu Akarere ka Nyagatare ,Umurenge wa Nyagatare Akagali ka Nyagatare, Umudugudu wa Mirama ya I aho rwifatanyije n’Abaturage ndetse n’Abayobozi bo muri utwo Turere gukora umuganda no gutanga ubutumwa bugamije kurwanya no gukumira ruswa.

MUREKATETE Juliet, Umuyobozi w'Akarere ka nyagatare ushinzwe imibereho myiza ari kumwe n'urubyiruko rwo muri Anti -corruption club yo mu murenge wa ndera nyuma y'umuganda

Urwego rw’Umuvunyi rusanzwe rufite amashyirahamwe yo gukumira no kurwanya ruswa mu turere twose tw’Igihugu muri ayo matsinda hakaba harimo n’agizwe n’urubyiruko ruri mu madini anyuranye akorera mu Rwanda.

Umuyobozi wa Anti-corruption club yo mu murenge wa Ndera, Bwana BASENGA Jacques atanga ikiganiro cyo kurwanya ruswa mu karere ka Nyagatare nyuma y'Umuganda

Back