Urwego rw’Umuvunyi rwakemuye ibibazo 2.210 mu bibazo 2.960 rwakiriye mu mwaka wa 2024-2025
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, Urwego rw’Umuvunyi rwagejeje ku Nteko Ishinga amategeko raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2024-2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025-2026.
Iyo raporo yagaragajwe kandi isobanurwa na NIRERE Madeleine Umuvunyi Mukuru. Bimwe mu bikubiye muri iyo raporo harimo kwakira ibibazo bingana na 2.960 bikubiyemo ibibazo 1.306 byakiriwe muri Gahunda yo Gukumira no Kurwanya Akarengane na ruswa mu Turere 5 twasuwe, ibibazo 1.087 bimaze gukemuka ku kigero cya 83,23%; ibibazo byaje mu nyandiko no mu buryo bw’ikoranabuhanga harimo n’imanza abaturage bandikiye Urwego rw’Umuvunyi basaba ko izo manza zasabirwa gusubirishwamo mu Urukiko rw’Ikirenga ku mpamvu z’akarengane bingana na 1.654.
Mu bibazo 2.960, hakemuwe 2.210 (74.66%) mu gihe 750 (26.4%) bigikurikiranwa.
Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko hakozwe amahugurwa ku byiciro bitandukanye aho hahuguwe bantu 49.828 bagizwe n’Abanyamakuru; Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye; Amashuri Makuru na Kaminuza; Urubyiruko ruhuriye mu mahuriro (clubs) yo kurwanya ruswa n’Abakoresha cyber Cafés. Urwego kandi rwakiriye abamenyekanisha umutungo bangana na 19,697 bari ku ijanisha rya 99,95%
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (Imitwe yombi) bashimye raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi 2024-2025 na gahunda y’ibikorwa 2025-2026 basba ko Urwego rukomeza gahunda yo kwigisha no gukemura Ibibazo by’abaturage no gushyigikira amahuriro yashyizweho ashinzwe gukumira no kurwanya ruswa.
