Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’Umuvunyi rwakemuye ibibazo by’abaturage 88 mu minsi 4

Guhera ku wa 30 Werurwe kugeza ku wa 2 Mata 2026, Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bari mu Karere ka Gatsibo muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa muri ako Karere.

Iyo gahunda ni gahunda ihoraho ikagera mu Turere dutandukanye tw’Igihugu ikaba igamije kwigisha abaturage ububi bw’akarengane na ruswa n’uruhare rwabo mu kubirwanya ariko hakanakirwa ibibazo abaturage bafite bitakemuwe n’izindi Nzego.

Muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa imaze iminsi 4 hahise hakemuka ibibazo 88 mu bibazo 192 byakiriwe.

Rubagumya David wo mu murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo ni umwe mu baturage bishimiye gukemurirwa ibibazo Urwego rw’Umuvunyi rubasanze aho batuye.

Ati:”Narimfite ikibazo maranye imyaka myinshi,mfite ubumuga kandi bwaturutse kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko mfite ikibazo cy’icumbi nagejeje ku Umuvunyi Mukuru,bahoraga bafotora ubutaka ariko ngategereza icyakorwa ngaheba ariko kuba banyemereye ko ngiye kubakirwa noneho kandi Umuvunyi akanyumva akanemera gukurikirana ko bizakorwa biranshimishije”

Uretse abaturage bishimira gukemurirwa ibibazo muri iyo gahunda ibasanga aho abatuye,abandi banagaragaza ko kuba Abayobozi bava I Kigali bakabasanga bakabaha ubutumwa bagasobanukirwa amategeko batari bazi bibagaragariza ko imvugo y’umuturage ku isonga ishyirwa no mu ngiro.

Umuvunyi Mukuru NIRERE Madeleine wari uyoboye itsinda rigari muri iyo gahunda avuga ko ibibazo byagaragaye bishingiye ahanini ku makimbirane yo mu miryango ariko nayo ugasanga ashingiye ku butaka.

Ati:”Urebye muri rusange nta bibazo bikomeye cyane byagaragaye muri iyi gahunda kuburyo byafata igihe kugirango bikemuke kuko ibyinshi ni amakimbirane,twe dusaba abaturage gukemura amakimbirane mu bwumvikane cyangwa ubuhuza aho kugira ibibazo bagahita babijyana mu Nkiko . Tubashishikariza gukemura amakimbirane mu bwumvikane kuko ni Politiki ya Leta ariko kandi ubuhuza nta kiguzi kinini busaba ,ubwumvikane butanga umwanzuro uhuriweho n’impande zombi kandi bikabarinda gusiragira igihe kirekire nk’icy’imanza”

Muri rusange Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo rwakiriwe ibibazo by'abaturage 192 byose hamwe. Muri ibyo bibazo 88 byarakemutse ndetse ibindi 104 bihabwa umurongo bizakemukiramo mu gihe kitarenze ukwezi .

Back