Urwego rw’Umuvunyi rwakemuye ibibazo by’abaturage mu Karere ka Gicumbi
Guhera ku wa 24-28 Werurwe 2025 ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ,Intumwa z’Urwego rw’Umuvunyi bari mu Mirenge igize Akarere ka Gicumbi muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane.
Muri iyi gahunda abaturage bahawe ubutumwa bugaruka kuburenganzira bwabo bemererwa n’amategeko y’u Rwanda,uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa,n’akamaro ko gukemura ibibazo by’amakimbirane mu bwumvikane aho kujya mu Nzego z’Ubutabera ndetse bakira n’ibibazo by’abaturage bitakemuwe n’izindi Nzego.
Hon.NIRERE Madeleine Umuvunyi Mukuru ,mu butumwa yahaye abitabiriye iyi gahunda yabasabye abaturage kumenya uburenganzira bwabo ariko n’Abayobozi mu Nzego z’ibanze bakabafasha gusobanukirwa serivisi babaha.

Hon.NIRERE Madeleine Umuvunyi Mukuru aganiriza abaturage mu Murenge wa Giti
Ati:” “Nta muntu ugomba guhabwa serivisi yemerewe ari uko abanje gutanga agacupa. Mumenye ko ari uburenganzira bwanyu, iyo ari serivisi isabwa kwishyura ugomba kumenya amafaranga itangwaho.”
Hon.YANKULIJE Odette Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane nawe yasabye abitabiriye iyi gahunda gukemura ibibazo by’amakimbirane mu buhuza kuruta uko bajya mu Bunzi n’Inkiko

Hon.YANKULIJE Odette Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane aganiriza abaturage bo mu Murenge wa Byumba
Ati:”Nibyo koko Abunzi baradufasha kunga abaturage no kubakemurira ibibazo,ariko mwibuke ko umwanzuro bafashe ntawundi ufite ububasha bwo kuwuvuguruza uretse urukiko ,kandi ibyemezo by’inkiko turabyubaha,murumva rero ko iyo utangiriye muri iyo nzira gufashwa n’ubundi buyobozi biba bigoye. Nabagira inama yo kubanza gushaka uko ibibazo byakemuka mu bwumvikane bw’abafitanye amakimbirane ,bitakunda mukisunga ubuyobozi bukabafasha”
Abayobozi kandi bagaragarije abaturage bitabiriye iyi gahunda mu Karere ka Gicumbi ko gukemura ibibazo by’amakimbirane bituma abari bafitanye ikibazo bongera kubana mu mahoro mu gihe iyo babikemuriye mu nkiko batongera kubana nkuko mbere bari babanye.
Iyi gahunda yitabiriwe n’abanti Bayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi nabo batanze ubutumwa ku baturage bwo gukumira bakanarwanya akarengane na ruswa hose aho babibonye bakanabitangaho amakuru.
Muri rusange muri iyi gahunda imaze iminsi 4, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 337 byose hamwe. Muri ibyo bibazo 153 byarakemutse ,ibindi bihabwa umurongo, umwanzuro wabyo ukazagezwa ku Urwego rw’Umuvunyi mu gihe kitarenze ukwezi.