Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw'Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya Akarengane na ruswa mu karere ka Rubavu

Guhera tariki ya 16 kugeza tariki ya 20 Ukwakira 2023, Urwego rw'Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane mu karere ka Rubavu aho Umuvunyi Mukuru, abavunyi bungirije n'abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi basuye imirenge yose y'aka karere uko ari 12.

Iki ni igikorwa kiri mu bisanzwe bikorwa n'Urwego rw'Umuvuni hirya no hino mu turere hagamijwe kwigisha abaturarwanda indangagaciro zo kwanga ruswa no kuyirwanya ndetse no kwanga akarengane. Urwego rw'Umuvunyi ruboneraho kandi gufatanya n'inzego z'ibanze kwakira ibibazo abaturage bafite byatinze gukemuka cyangwa guhabwa umurongo n'inzego bireba.

Abatuye aka karere bashimye Urwego rw'Umuvunyi rufata umwanya rugasanga abaturage aho batuye kugira ngo ruganire nabo ndetse rubakemurire ibibazo batiriwe bafata umwanya wo kurusanga i Kigali.

Muri ubu bukangurambaga Umuvunyi Mukuru Hon. Nirere Madeleine yasabye abaturage kubana mu mahoro ndetse n'aho bagira amakimbirane bakiyambaza inzira y'ubwumvikane batagombye kujya mu nkiko kuko inkiko zituma badindira mu iterambere kandi imanza zikaba zitorohereza abantu kongera kubana neza nyuma yo kuburana.

Mu gusoza ubu bukangurambaga, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Hon. Nyakurije Odette yashimiye abaturage bo mu karere ka rubavu ndetse n'abakozi b'aka karere bafatanyije n'Urwego rw'Umuvunyi muri ubu bukangurambaga anabashimira ko byinshi mu bibazo byakiriwe wasangaga akarere hari icyo kagerageje kubikoraho.

Byinshi mu bibazo byakiriwe muri aka karere higanjemo ibijyanye no kugura ubutaka mu buryo budakurikije amategeko, gutinda kw'ibyangombwa by'ubutaka, aabaturage benshi bifuza kujya ku rutonde rw'abakeneye gufashwa na leta n'ibindi.

Nyuma y'ubukangurambaga Urwego rw'Umuvunyi rukomeza gukurikirana ko ibibazo by'abaturaga akarere kasigaranye bikemuka mu gihe cyumvikanweho n'Ubuyobozi bw'akarere

Back