Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw'Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga bwo kurwanya akarengane na ruswa mu karere ka Huye

Guhera kuri uyu wa mbere tariki 13/11/2023, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu karere ka huye.

Ni Ubukangurambaga bwatangirijwe mu murenge wa Ngoma, akagali ka Matyazo butangijwe n’Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Hon. Yankulije Odette.

Muri iyi gahunda Urwego rw’Umuvunyi rwigisha abaturage uburenganzira bwabo mu by’Amategeko, indangagaciro zo kwanga, gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane ndetse ukaba n’umwanya mwiza wo kwakira no gukemura ibibazo by’Abaturage bavuga ko bimaze igihe bidakemurwa n’inzego bireba.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwashimye umusanzu w’Urwego rw’Umuvunyi mu kwigisha abanyarwanda no kubasobanurira ibyiza byo kwanga no kurwanya ruswa n’akarengane.

Bwana Rumaziminsi Nt. Seraphin, umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane yasabye abatuye akarere ka huye kongera kwibuka agaciro k’umuryango, bakabanza gukemurira ibibazo mu miryango mbere yo kujya mu zindi nzego kuko usanga byinshi mu bibazo bageza ku nzego biba bishingiye ku muryango.

Mu gusoza ubu bukangurambaga Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Hon. Yankulije Odette yasabye ubuyobozi gukomeza gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage kugira ngo barusheho kumenya ibyiza byo gukoresha inzira y’ubwumvikane mu gihe cy’amakimbirane aho guhita bishora mu nkiko.

 

 

 

Back