Urwego rw'Umuvunyi rwasabye abari mu Komite zishinzwe kurwanya ruswa gushyira imbaraga mu gukumira ruswa
Urwego rw'Umuvunyi rwasabye abari mu Komite zishinzwe kurwanya ruswa mu Bigo n’Inzego bya Leta gushyira imbaraga mu gukumira ruswa no kuziba ibyuho byayo bikigaragara mu nzego zitandukanye.

Ibi Urwego rw’Umuvunyi rwabisabye izi Komite mu mahugurwa y’umunsi umwe baherewe mu nama yabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 7 Nyakanga 2023. Abakozi bahuguwe ni abagize Komite zishinzwe kurwanya ruswa muri za Minisiteri n’ibindi bigo bya Leta, maze Urwego rw’Umuvunyi rubasaba gukomeza kugira umwihariko mu gutanga amakuru kuri ruswa n’imyitwarire itaboneye n’ahandi hashobora kugaragara ibyuho byayo.
Kugeza ubu buri kigo n’Urwego rwa Leta, iz’abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta ariko ikorera mu Rwanda bashyizeho abagize komite zo kurwanya ruswa hagendewe ku mubare w’abakozi ku buryo nibura bahera kuri batatu kuzamura. Aba bashinzwe gufasha Umuyobozi w’Urwego cyangwa ikigo bakorera gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ruswa.
Alice Nambaje, umukozi wa Minisiteri y’Ibidukikije nawe uri muri Komite yavuze ko amahugurwa bahawe agiye kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe.
Ati ‘‘Twasobanuriwe amategeko agenderwaho mu gukumira no kurwanya ruswa, kugira ngo mu by’ukuri nk’abantu bari muri iyo komite tuzafashe ubuyobozi bw’ibigo dukoramo, gukumira ruswa no kuziba ibyuho byagaragara ibyo ari byo byose muri izo nzego tubarizwamo.’’
Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, Mbarubukeye Xavier, yibukije abahuguwe ko bakwiye kumenya inshingano zabo
Ati ‘‘Urwego rw’Umuvunyi rurasaba abagize izi komite gusobanukirwa n’inshingano zabo, kandi no kugira ngo bajye bafasha ubuyobozi bw’ibigo bakoreramo, yaba mu gushyiraho ingamba ndetse no kuzitangira raporo.’’
Gushyiraho komite zo kurwanya ruswa mu nzego biteganyijwe mu Itegeko ryo kurwanya ruswa, aho mu ngingo yaryo ya 3 iteganya ko buri rwego rwa Leta, urw’abikorera, urwa sosiyete sivili cyangwa umuryango mpuzamahanga ukorera mu Rwanda bagomba gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ruswa, gukorera mu mucyo no kugaragariza raporo abo igenewe.

Itegeko riteganya ko Urwego rw’Umuvunyi rushobora gusabira ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi Umuyobozi w’Urwego rutakoze ibiteganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.