Urwego rw’Umuvunyi rwasabye urubyiruko rwiga mu ishuri rya path to success kwanga no kurwanya akarengane na ruswa
Ni muri gahunda isanzwe y’Urwego rw’Umuvunyi yo kwigisha ingeri zinyuranye z’abanyarwanda ububi bwa ruswa n’akarengane.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Nzeri 2022, Urwego rw’Umuvunyi rwigishije abanyeshuri biga mu kiga cy’amashuri cya Path to Success aho Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi yagiranye ibiganiro n’Abanyeshuri biga muri iki kigo abasobanurira urwego rw’Umuvunyi,icyatumye rujyaho ndetse nda politiki y’u Rwanda yo kurwanya ruswa.
Madame NYIRAKANYANA Christine aganiriza abanyeshuri biga mu ishuri rya Path to Success ku bubi bwa ruswa
Mu byo Urwego rw’Umuvunyi rwasabye aba banyeshuri harimo kubabwira ko bagomba gukumira ruswa hakiri kare ndetse bagatangira amakuru kugihe mu gihe hari aaba hagaragaye ruswa, bibikijwe kandi ko mu Rwanda ruswa itihanganirwa na gato kuko nta kiza cya ruswa haba kuyitanga cyangwa se kuyakira.
Muri ibi biganiro abanyeshuri babajije ibibazo bitandukanye kubijyanye na Ruswa kugirango barusheho gusobanukirwa.
abanyeshuri bemeje ko no mu mashuri ruswa ishobora kuhaba, banashimira Urwego rw'Umuvunyi rwabaganirije
Mu byo abanyeshuri bavuze, basobanuye ko ruswa haraho igaragara ndetse bavuga ko bajya banayumva kubantu batandukanye bityo batanga ingero za ruswa zishoboka mu mashuri aho bamwe muri bo babikora babizi ariko hakaba n’ababikora bashutswe.
Zimwe mu ngero zatanzwe n’aba banyeshuri bagaragaje ko habaho ruswa kandi itangwa muburyo butandukanye aho umwarimu ashobora kwaka umunyeshuri ruswa yigitsina kugira ngo ahabwe amanita. Mu zindi ngero nyinshi zitandukanye abanyeshuri bagaragaje ko hari n’ababyeyi batanga ruswa.
NYIRAKANYA Chritine, Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi waganirizaga aba banyeshuri, yabasobanuriye ko ruswa ari icyaha gikomeye ndetse ko idindiza iterambere ry’Igihugu.
Abanyeshuri bishimiye iki kiganiro bahawe n'Urwego rw'Umuvunyi
Urwego rw’Umuvunyi rwashimiye aba banyeshuri ko bitabiriye ibi biganiro ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cya Path to Success bwatanze uyu mwanya wo kuganiriza abanyeshuri. Mu gusoza ibi biganiro abanyeshuri bakomeje bavugako bagiye kurwanya ruswa binyuze mu ma club yo kurwanya ruswa (Anti-corruption Clubs).


