Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’Umuvunyi rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Umuryango utegamiye kuri leta uharanira amahoro n’uburenganzira bwa muntu iPeace.

 

Kuri uyu wa kabiri tariki 09 Mata 2024,nibwo impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’imikoranire ahanini azibanda mu gucyemura ibibazo by’abaturage by’akarengane ,kwigisha abaturage no kurwanya ruswa.

Umuvunyi mukuru avuga ko nk’Urwego rw’Umuvunyi bishimiye ishyirwa ku mukono ry’aya masezerano kuko bigiye kongera imbaraga mu mikoranire bari basanganywe.

Hon.NIRERE Madeleine ,Umuvunyi Mukuru ashyira umukono ku masezerano

Ati:”igikorwa cyo gusinya aya masezerano y’imikoranire n’Urwego rw’Umuvunyi yaturutse  mu mikoranire  y’Umuryango wa iPeace (INITIATIVES FOR PEACE AND HUMAN RIGTHS )wo guharanira amahoro n’uburenganzira  bwa muntu,imiyoborere myiza,kugirango hongerwe ubushobozi,kwegereza abaturage serivisi z’ubufasha mu by’amategeko ndetse no guhashya ruswa. Ni amasezerano dushima kandi agiye guhita ashyirwa mu bikorwa”

Kuruhande rw’umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri leta Uharanira Amahoro n’Uburenganzira bwa Muntu wa iPeace ari nawe washyize umukono kuri aya masezerano avuga ko aya masezerano yerekana kwagura umubano uyu muryango usanzwe ufitanye n’Urwego rw’Umuvunyi.

Dr.MBEMBE Elvis Perezida akanaba CEO w'Umuryango wa iPeace ashyira umukono  ku masezerano.

Ati:”imikoranire twagiranye n’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka ushize wa 2023,turayishima aho twakoranye mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa,gucyemura ibibazo by’akarengane,ndetse no guhugura ku bijyanye n’imiyoborere myiza,ibyo byose bihura n’intego z’Umuryango wa iPeace,Ninayo mpamvu twiyemeje gukomeza kwagura iyo mikoranire binyuze muri aya masezerano.”

Si ubwa mbere impande zombi zishima iyi mikoranire kuko nko muri Nzeli 2023 uyu muryango wa iPeace washimye uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu guhindura imyumvire y’abanyarwanda ku bijyanye n’amategeko,kurwanya ruswa,kurwanya akarengane,imiyoborere myiza,byose biganisha ku gusigasira uburenganzira bwa muntu.

 

Back