Skip to main content Skip to page footer

URWEGO RW’UMUVUNYI RWASINYANYE AMASEZERANO Y’UBUFATANYE N’URWEGO RUFITE MU NSHINGANO KURWANYA RUSWA N’AKARENGANE MURI QATAR

Muri Qatar, ku cyumweru, tariki ya 15 Gicurasi 2022, Urwego  rw’Umuvunyi mu Rwanda  rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urwego rufite mu nshingano kurwanya ruswa n’akarengane rwa Qatar (ACTA) mu guteza imbere ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo.

Amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa ACTA Nyakubahwa Hamad Bin Nasser Al-Misnad hamwe n’Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Madamu NIRERE Madeleine hari n’Abayobozi ba ACTA.

Mu ijambo rye kuri uwo munsi, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda yavuze ko gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire ari ikintu cy’ingenzi kije cyiyongera ku zindi mbaraga zifatika zakozwe na Qatar na Guverinoma y'u Rwanda hagamijwe gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ati: “Twese tuzi ingaruka mbi za ruswa ku bukungu bw'ibihugu, ku mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'imibereho myiza, ndetse n'umutekano. Kubera iyo mpamvu, hashyizweho uburyo butandukanye mu bihugu byacu, harimo amategeko, ndetse no kuba harashyizweho Inzego zo kurwanya ruswa.”

Umuvunyi Mukuru yashimangiye ko u Rwanda, mu cyerekezo rwihaye cya 2050, rushyira imbere kurwanya ruswa, kandi ko rufite intumbero yo kuba mu bihugu bya mbere ku Isi birwanya ruswa. Yasobanuye ko ayo masezerano yashyizweho umukono n'impande zombi, aje mu gihe gikwiye, ni mu gihe u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa ingamba z'iterambere rirambye ry'Igihugu (2017-2024) n'icyerekezo rwihaye cya 2050.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi wa ACTA Nyakubahwa Hamad Bin Nasser Al-Misnad yavuze ko gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire ari ikindi kimenyetso gishya cyo gushimangira umubano ukomeye hagati ya Leta ya Qatar na Leta y’u Rwanda mu Nzego zose, kimwe muri ibyo bimenyetso akaba ari uguhitamo u Rwanda gutegura umuhango wo gutanga Igihembo cyo kurwanya ruswa kitiriwe 'Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, cyatangiwe mu Rwanda ku ya 9 Ukuboza 2019 mu murwa mukuru i Kigali kuburyo kuva icyo gihe Ikimenyetso Mpuzamahanga Ndangamateka cyo kurwanya ruswa cyashinzwe kuri Convention Centre.

Aya masezerano y’ubufatanye agamije kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa hategurwa ingendo zo kwigiranaho udushya mu gukumira no kurwanya ruswa, gushyigikira no guhuza ibikorwa mu nama z’ibihugu bigize Umuryango w’abibumbye ushinzwe kurwanya ruswa, UNODC.

Uretse gushyira umukono ku masezerano, Umuvunyi mukuru w’u Rwanda yanasuye kandi Minisiteri y’Ubutabera, Inama Nkuru y’Ubucamanza, Ubushinjacyaha aho yabonanye na Nyakubahwa Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza ya Qatar, Minisitiri w’Ubutabera n’Umushinjacyaha Mukuru wa Leta ya Qatar. Bunguranye ibitekerezo ku ngamba ibihugu byombi  u Rwanda na Qatar bifashisha cyane cyane gushyira mu bikorwa gahunda yo kutihanganira na gato ruswa (Zero Tolerance to Corruption).

Aherekejwe na Dr. Hafez Ali, Umuyobozi Ushinzwe kwamamaza n’Itumanaho muri Msheireb, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda kandi yasuye Inzu Ndangamurage ya Msheireb muri Qatar.

 

 

 

Back