Urwego rw’Umuvunyi rwasinye amasezerano y’imikoranire na Komisiyo yo muri Gabon
Kuri uyu wa 31 Mutarama 2025, Urwego rw’Umuvunyi rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Komisiyo y’Igihugu ya Gabon Ishinzwe Kurwanya Ruswa n’Iyezandonke (Commission Nationale de Lutte contre la Corruption et l’Enrichissement Illicite).
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine mu gihe ku ruhande rwa Gabon yasinywe n’Umuyobozi wa Komosiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Ruswa n’Iyezandonke, Nestor Mbou.

Ayo masezerano asinywe nyuma y’ibiganiro impande zombi zagiranye mu mpera z’umwaka wa 2024 bijyanye no gukumira no kurwanya ruswa.

Umuvunyi Mukuru Nirere, yagaragaje ko ayo masezerano y’ubufatanye aje ashimangira ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ruswa ndetse n’ay’akarere asaba ibihugu gufatanya kurwanya ruswa, gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka cyangwa mu gihe hari umutungo wavuye mu gihugu kimwe ujya mu kindi mu buryo bw’ubujura cyangwa ruswa.
Ati: “Umunyacyaha wava mu gihugu kimwe akajya mu kindi aba agomba gukurikiranwa wa mutungo ukagaruzwa. Ni cyo dushimangira muri ya masezerano.”
Yashimangiye ko muri aya masezerano bazajya bahana amakuru ku byaha bya ruswa bishobora gukorwa n’umuntu uwo ari we wese waturuka hagati y’ibihugu byombi.
Uretse guhanahana amakuru, aya masezerano akubiyemo kongerera ubushobozi abakozi ku mpande zombi binyuze mu guhugura, guhanahana abakozi b’inzobere no gusangira ubunararibonye.

Perezida wa Komosiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Ruswa n’Iyezandonke, Nestor Mbou yagaragaje ko amasezerano basinyanye n’Urwego rw’Umuvunyi bayitezeho umusaruro mu ngamba zo kurwanya ruswa
Ati:”Twatekereje guhitamo u Rwanda gukorana mu bikorwa byo kurwanya ruswa,kuko u Rwanda na Gabon dufitanye umubano mwiza ariko twanasinye amasezerano mpuzamahango yo gushyiraho ingamba zo kurwanya ruswa, ikindi kandi gikomeye ni ukuba u Rwanda rufite ibipimo byiza mu kurwanya ruswa ,ibi tukizera ko bizatuma tugera ku rwego rwiza nka Gabon dufatanije n’u Rwanda muri gahunda zo kurwanya ruswa”
Uretse Gabon Urwego rw’Umuvunyi rusanzwe rufitanye imikoranire n’ibihugu nka Botswana, Nigeria, Zimbambwe n’ibindi nabyo biri mu nzira yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye. Ubushakashatsi bwa 2023 bugaragaza uko ibihugu bihagaze mu kurwanya ruswa (Corruption Perception Index 2023) bugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba bw’Afurika ,ku mwanya wa 4 muri Afurika ndetse no ku wa 40 ku rwego rw’Isi. U Rwanda rukaba rufite intego yo kuza mu bihugu bya mbere ku isi birwanya ruswa mu mwaka wa 2050


