Urwego rw’Umuvunyi rwatangije amahugurwa y’Abayobozi ba komite zishinzwe kurwanya ruswa.
kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwafunguye kumugaragaro amahugurwa y’abagize komite zishinzwe ku rwanya ruswa mu nzego zo hirya no hino mu Gihugu. Inzego 15 ni zo zari zihagarariwe.
Aya mahugurwa agamije kungurana ubumenyi mu buryo bwo gutahura amakuru kuri ruswa, kurebera hamwe ishyirwamubikorwa rya gahunda yo gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’imbogamizi zihari n’uko zashakirwa umuti.
Ni amagugurwa yafunguwe kumugaragaro n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya ruswa Hon. Abbas MUKAMA asaba abitabiriye amahugurwa kugira uruhare rufatika muri gahunda yo kurwanya ruswa kugirango igihugu kigere ku ntego cyihaye.

Hon .Abbas MUKAMA,Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ruswa
Ati:” tumaze igihe tuba abambere mu kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba, ku rwego rw’Isi dufite amanota 53%, Perezida Kagame yifuza ko tuzagera mu 2050 turi mu bihugu bitanu bya mbere ku Isi birwanya ruswa. Ntakidashoboka mu Rwanda,ariko ibyo bizagerwaho dufatanije na buri wese cyane aba bahugurwa bagatanga amakuru kuri ruswa bahereye mu nzego bakoramo”

Abayobozi ba Komite zo kurwanya ruswa bakurikiye amahugurwa yateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi
Abari guhugurwa ku ngamba zo kurwanya ruswa no kuyitangaho amakuru biyemeje gushyira mu bikorwa ubumenyi bahabwa.n’Urwego rw’Umuvunyi.
Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Tuyizere Thadeo unari muri komite ishinzwe kurwanya ruswa muri iyi komisiyo, witabiriye aya mahugurwa avuga ko mugihe bamenye igisobanuro cya ruswa n’uburyo irwanywa ntakizababuza gutanga amakuru ku Urwego rw’Umuvunyi.
Ati:”Icyambere buba ari ubumenyi,ukamenya ngo ruswa ni iki,ingamba n’uburyo bwo kuyirwanya ni ubuhe ,amakuru bayatanga bate hehe?ibyo rero nicyo aya mahugurwa adufasha gusobanukirwa,ntekereza ntashidikanya ko bizadufasha gutanga umusaruro kuyirwanya duhereye aho dukora ndetse naho tuba ,twanabona amakuru ajyanye nayo tukayageze ku Urwego rw’Umuvunyi.”
Aya mahugurwa agabanijemo ibyiciro 3, iburi cyiciro kikaba gifite ubwitabire bw’Abayobozi ba komite zishinzwe kurwanya ruswa 50 . Icya mbere ni icyahuguwe ku ya 20 Nzeli,icya kabiri kikazahugurwa ku ya 25 Nzeli ,ikindi kikazahugurwa ku ya 27 Nzeli 2024. Aba bayobozi bahugurwa bose hamwe bakaba ari 150 baturuka mu nzego 15 zirimo iza Leta ,iz’Abikorera n’iz’imiryango itari iya leta.
