Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’umuvunyi rwatangiye ibikorwa byo kwigisha indangagaciro zo kwanga, gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu mashuri yisumbuye.

Guhera kuwa gatanu tariki ya 13 Gicurasi, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ibikorwa byo kwigisha indangagaciro zo kurwanya ruswa mu cyiciro cy’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye.

Muri uyu mwaka wa 2022, Urwego rw’Umuvunyi rwahereye ibi bikorwa byo kwigisha mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge abanyeshuri biga mu mashuri 9 ariyo Lycée Notre Dame de Citeaux, College de Butamwa, Lycée de Kigali, St André Nyamirambo, E.S Kagarama, E.S Kanombe/ EFOTEC, FAWE Girls, E.S Bumbogo, Paroisse Karoli Rwanga.

Umuyobozi wa EFOTEC yakira abaje gutanga amahugurwa

Iyi gahunda gahunda igamije kwigisha urubyiruko rukagira ubumenyi kuri ruswa n’ububi bwayo, amategeko ayihana, uburyo bwo kuyigaragaza no kuyikumira. Urubyiruko kandi ruhabwa urubuga rwo kutanga ibitekerezo n’ibibazo kuri iyi ngingo yo kurwanya ruswa n’akarengane. Ni gahunda izakomereza no mu tundi turere.

   

   

   

 

 

Back