Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’Umuvunyi rwegereye abatuye mu Karere ka Kayonza

Guhera ku wa 10-13 Gashyantare  2025 Intumwa z’Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  ziri mu Karere ka Kayonza mu Mirenge itandukanye mu rwego rwa gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.

Ni gahunda yabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Kayonza ariyo Gahini, Kabarondo, Kabare,Mwiri,Ndego,Ruramira,Mukarange,Nyamirama,Murama,Murundi,Rukara na Rwinkwavu.

Mu butumwa bwatangiwe muri iyi gahunda bukubiyemo ubwo kwirinda amakimbirane no mu gihe abaye agakemuka mu bwumvikane (ubuhuza) bihereye  mu miryango,uburenganzira bw’abaturage,kutigomeka ku byemezo by’inkiko,gutanga amakuru y’akarengane na ruswa ku mirongo itishyurwa (guhamagara 199, kohereza ubutumwa :1990) ndetse hakirwa n’ibibazo by’abaturage bitakemuwe n’izindi Nzego.

Umuvunyi Mukuru Hon.Nirere Madeleine ati :” ‘‘Mujye mwubaha inzego, muzigirire icyizere, ikibazo nigikemuka mwemere urwego rwakemuye icyo kibazo, buri rwego rufite inshingano zarwo. Kwemera uko ikibazo cyakemuwe harimo n’imyanzuro y’inkiko igihe mwagiye mu nkiko, ntuzarindire ko bagutereza cyamunara. Iyo umuntu yatsinzwe mu rukiko inzira zikarangira, ushyira mu bikorwa ukazibukira.”

Umuvunyi Mukuru Hon.NIRERE Madeleine

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Hon.YANKULIJE Odette yasabye abitabiriye gahunda iyi gahunda gukemura ibibazo by’amakimbirane binyuze mu nzira z’ubuhuza

Ati:”Inkiko mwese murazizi n’abazigana mubanza gukora urugendo ariko muzi n’amafaranga imanza zagiye mu nkiko zisaba, bibaye byiza mwakwirinda ibibazo by’amakimbirane,ariko no mu gihe ayo makimbirane yabaye ,ntimukihutire guhita mujya mu nkiko ahubwo mubanze izindi nzira zirimo iz’ubwumvikane bw’impande zombi binyuze mu buhuza

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Hon.YANKULIJE Odette 

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Hon.Abbas MUKAMA we asaba abakunda u Rwanda ko bakwiye no kwanga ruswa bakanga ikinyoma bagakunda ukuri

Ati:”Niba Perezida wa Repubulika ashyira umuturage ku isonga,kubera iki wowe uri umunyarwanda wahishira utanga ruswa? Niba dukunda igihugu dukwiye no kurangwa n’ubunyangamugayo ,mukanga akarengane nibyo bizatuma tugera ku u Rwanda twifuza

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Hon.Abbas MUKAMA

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba nawe witabiriye iyi gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Kayonza yasabye abaturage gutanga amakuru y’akarengane na ruswa ku mirongo yashyizweho itishyurwa.

 

Ati:”Kuba Inzego zose ziba zamanutse zikegera abaturage ni uko zibakunda,ni uko uwo dukorera twese ari umuturage,ntitwakwemera ko uwo muturage arengana ,mugihe mubonye akarengane cyangwa hari ubatse ruswa ,nimero ngiriya 199 mujye muyihamagara ni ubuntu ntakiguzi bisaba,kuko twiyemeje gukorera mu mucyo”

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence RUBINGISA

Mayor w’Akarere ka Kayonza yashimye ubwitabire bw’abaturage muri iyi gahunda ashimira n’Urwego rw’Umuvunyi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bahisemo aka Karere ngo ibibazo by’abaturage bikemuke bafatanije.

Mayor w'Akarere ka Kayonza NYEMAZI Jean Bosco

Kimwe mu bibazo byahise bikemukira muri iyi gahunda,ni umuturage wo mu murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza wagaragaje ko nyirabukwe yari yaramutwariye abana ariko akaba yishimiye ko Intumwa z’Urwego rw’Umuvunyi zimufashije kubasubirana.

 

Ati:”Mu mwaka wa 2023 ise w’abana amaze kugenda ,nyina ariwe nyirabukwe yaraje atwara abana abambuzaho uburenganzira kugeza na magingo aya,ariko ndashima ko ikibazo cyanjye izindi nzego zitagikemuye Umuvunyi akaba agikemuye uyu munsi kuko bahise batumizaho Mabukwe utari waje muri iyi nama bamusaba kubansubiza nawe arabyemera ,ubu ndishimye cyane”

Umubyeyi wishimiye gusubizwa abana yari yaratwawe na nyirabukwe

Muri rusange muri iyi gahunda imaze iminsi 4, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ,Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 248 byose hamwe. Muri ibyo bibazo 52 byahise bikemuka ndetse ibindi bihabwa umurongo, umwanzuro wabyo ukazagezwa ku Urwego rw’Umuvunyi mu gihe kitarenze ukwezi.

Amafoto

Back