Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’Umuvunyi rwibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa 10 Mata 2025,Abayobozi,abaokozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’inshuti bakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Ab atutsi ,mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ,guhumuriza no gukomeza abayirokotse.

Ni igikorwa kibanze ku biganiro,ubuhamya n’indirimbo bigaragaza uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wateguwe no guhumuriza abayirokotse ko bitazongera ukundi ahubwo ko icyo Igihugu gishyize imbere ari ukwigira no gukomeza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

MUKAKARANGWA Marthe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ayikokera mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo aho Urwego rw’Umuvunyi uyu munsi rukorera yatanze ubuhamya bw’ubuzima bushaririye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside ariko ubu akaba amaze kwiyubaka kandi urugendo rwo kwiyubaka rukaba rugikomeje.

MUKAKARANGWA Marthe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atanga ubuhamya

Ati:”Jenoside yabaye mfite uruhinja rw’icyumweru kimwe ,twihishaga hose ndikumwe n’uruhinja,hari uwitwaga Gisiga waje ankubita impiri mu mugongo,mubaza icyo anziza ati icyo muzira murakizi,ati ntabwo uri umututsi?,ati ndiwe,ntabwo uri inzoka?nti ndiyo,twarakomeje turakubitwa…. Hari aho twihishe mu kizu hanyuma umusaza atubwira ko inkotanyi zaje tutagipfuye, haje 2 ntitwari tuzi ko ari Inkotanyi ariko baraduhumuriza baratubohora,ubu ndi umumama ushima Imana uwo mwana w’uruhinja narimfite mpunga ubu ni umusore w’imyaka 31 ameze neza,ndashimira Perezida Kagame wahagaritse Jenoside nyuma akanatwomora ibikomere kandi ubu turakomeye turikuwiyubaka”

Mu kiganiro Dr.Ismael Buchanan Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa yagaragaje ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiriye mu gihe cy’ubukoroni abasaba ko abanyarwanda bakwiye kudatinya gusubiza ukuri abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr.Ismael Buchanan Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda 

Ati”Murabizi ko turi mu gihe cy’ikoranabuhanga,uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga hari abantu benshi bandika ibyo bashaka bagamije guhakana ,gupfobya no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi,nimutabasubiza ngo bamenye ukuri kwa Jenoside,ubwenge buhangano buzafata ibyo binyoma bityo abazadukomokaho nibashaka ayo mateka babe aribyo bafata bibwira ko ariko kuri

Umuvunyi Mukuru Hon.NIRERE Madeleine yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Urwego rw’Umuvunyi ko nk’Urwego rushinzwe kurwanya akarengane na ruswa abarukoramo bakwiye kuba aba mbere mu guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Umuvunyi Mukuru Hon.NIRERE Madeleine ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati:” Urwego rw’Umuvunyi ruri mu Nzego z’Igihugu rwagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano rufite ni izo kurwanya akarengane na ruswa. Abatutsi bakorewe Jenoside bakorewe akarengane kuko baziraga uko bavutse, dukwiye kumva neza inshingano ikomeye y’Urwego rw’Umuvunyi yo kurwanya ako karengane ngo Jenoside ntizongere ukundi.”

Kuva ku itariki ya 07/04/2025, Igihugu cy'u Rwanda n'inshuti z'u Rwanda bari mu gihe cy'iminsi 100 ngarukamwaka, yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:  “Kwibuka Twiyubaka”.

Amafoto

 

Back