Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’Umuvunyi rwibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku wa 8 Gicurasi 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, abahagarariye Umuryango IBUKA mu Karere ka Gasabo, ndetse n’inshuti z’Urwego rw’Umuvunyi.

Gahunda yabanjirijwe n’igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho abitabiriye basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  n’uburyo yashyizwe mu bikorwa. Nyuma yaho, hashyizwe indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro.

Igikorwa cyakomeje mu cyumba cyabugenewe, ahatangiwe ikiganiro cyagarutse ku mateka y’isenyuka ry’ubumwe bw’abanyarwanda, ingengabitekerezo ya Jenoside mu mitegekere y’u Rwanda,itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi,Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n’isomo ryayo ku Banyarwanda, mu Karere no ku Mahanga cyatanzwe na n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Pastor UWIMANA Jean Pierre .

Muri iki gikorwa kandi, hatanzwe ubuhamya bwa Serge Rwigamba, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu buhamya bwe, yagarutse ku mateka y’ibihe bikomeye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, uburyo yatakaje abe, ndetse n’ingaruka Jenoside yasize ku barokotse. Yashimangiye akamaro ko gukomeza kubungabunga amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyigisha urubyiruko kugira ngo Jenoside itazongera ukundi. Ubuhamya bwe bwakoze ku mitima y’abitabiriye igikorwa, bubibutsa ubukana Jenoside yakoranywe n’inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.

Mu butumwa bwatanzwe n’uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gasabo, yashimiye uruhare rw’inzego zitandukanye mu gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside no gufasha abayirokotse, anasaba urubyiruko gukomeza guharanira ukuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu ijambo rye, Umuvunyi Mukuru  NIRERE Madeleine yihanganishije imiryango y’abuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, by’umwihariko abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Yashimangiye ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda, kandi ko ari uburyo bwo gusigasira amateka no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri Munyarwanda n’amahanga yose. Bitwibutsa amateka yacu, bikatwigisha, bikaduha imbaraga zo gukomeza kubaka Igihugu kirangwa n’ubutabera, amahoro n’ubumwe. Kwibuka kandi ni ugusubiza icyubahiro n’agaciro abacu bambuwe, no gushimangira ko uburenganzira bwo kubaho ari ntavogerwa.

.” 

Umuvunyi Mukuru yashimiye by’umwihariko Ingabo za RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ziyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko uruhare rwazo rwahinduye amateka y’Igihugu ndetse rugatanga icyizere cyo kongera kubaho ku Banyarwanda.

Yanasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira ko ukuri ku mateka y’u Rwanda gukwiye gukomeza gusigasirwa no guhererekanywa ibisekuruza.

Mu gusoza, Umuvunyi Mukuru yongeye guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomeza gukomera no kugira icyizere cy’ejo hazaza, ashimangira insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka ni uguharanira ko bitazongera ukundi. Twibuke Twiyubaka.”

Amafoto

Back