Skip to main content Skip to page footer

Kwibuka29: Urwego rw’Umuvunyi rwifatanyije n’abatuye Akarere ka Musanze kunamira Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Cour d’Appel

Mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuwa gatanu tariki 05.05.2023, Urwego rw’Umuvunyi rwifatanyije n’Abatuye akarere ka Musanze kunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Cour d’Appel bishwe bahahungiye babeshywa ko bagiye kurindirwa umutekano.

Impamvu uru rukiko rwahinduwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni ukubera ko hari umwihariko. ITAMWE yagize ati: impamvu hafite umwihariko ni uko twasanze mu mateka y’isi ndetse n’ahandi hose mu Rwanda, nta hantu na hamwe handi tuzi Abantu bigeze bicirwa mu cyumba cy’iburanisha’’.

Yakomeje agira ati:  n’ubwo dukunze kuvuga ngo Abatutsi biciwe mu rukiko rwa Cour d’Appel ariko birenze ibyo kuko ahubwo ni Abatitsi biciwe mu cyumba cy’iburanisha cy’ingoro y’ubutabera ya cour d’Appel.

Justice Emmanuel Itamwe

Perediza w’Urukiko rukuru Urugereko rwa Musanze, Justice ITAMWE Emmanuel yashimiye Urwego rw’Umuvunyi rwahisemo kwifatanya n’abandi kunamira Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso. Yibukije ko ari ngombwa cyane kubika ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo hatazabaho gushidikanya mu bihe bizaza bitewe n’abakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yaboneyeho kandi gushimira urwego rw’Ubucamanza rwemeye ko uru rukiko ruhindurwa Urwibutso rwa Jenoside ndetse ahamya ko mu gihe kiri imbere byaba byiza hanabaye ingoro ndangamurage y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bwe Nyiraneza Justine wavukiye mu mudugudu wa kabogobogo, akagali ka cyabararika , , Umurenge wa muhoza, akarere ka musanze yasobanuye ko ubwo bavugaga ngo Rwigema yapfuye ari bwo iwabo batangiye guterwa no gutotezwa n’interahamwe babita inyenzi. Yakomeje avuga ko yigaga kuri EER aho n’abarimu barimo na mwarimu we NIYONZIMA babahohoteraga babita Abatutsi banabakubita cyane barangiza bakanabatuma igisekuru byabo nk’umukoro wo mu rugo.

Madamu Nyiraneza Justine

Yasobanuye ukuntu Interahamwezishe Abatutsi nabi bakoresheje nta mpongano, ibisongo ndetse n’imbwa mu guhiga no kwica Abatutsi. Yongeyeho ko kandi icyari kibabaje cyane ari uburyo Abasirikare ba Leta mbi yari iriho bafashe imbunda bakarasa Abatutsi bari bari mu cyumba cy’iburanisha ari nabwo Abenshi mu bari bagize umuryango we bishwe.

Perezida wa IBUKA Bwana RUSISIRO Festo, mu ijambo rye yagaragaje ko uruhare runini rwo kwica abantu rwakozwe n’ubuyobozi bwariho icyo gihe kuko ahenshi babaga bahagarariwe na ba Prefet, sous-prefet n’abakuru b’ingabo. Aba bayobozi kandi batoje umutwe bitaga mahindura mu majyaruguru wigishwaga kwica kuva muri 1990 kugeza muri 1994 kugira ngo hatagira Umututsi n’umwe ukomoka mu majyaruguru urokoka. Yasobanuye ko bishimiye kubona uru rwibutso nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye kuko agahinda kari kose mbere y’uko hahindurwa Urwibutso.

Bwana RUSISIRO Festo

Yashimiye Urwego rw’Umuvunyi nk’Urwego rushinzwe kurenganura ko rwahisemo kuza ku Rwibutso rwa Cour d’Appel, yaboneyeho gusaba Urwego rw’Umuvunyi gukora ubuvugizi ku bibazo bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane nk’Imanza zitarangizwa ku bazitsinze muri Gacaca. Yagaragaje kandi ko hari abacitse ku icumu usanga kuri ubu badashobora gutura aho barokokeye kubera ko imitungo yasizwe n’imiryango yabo iri gukorerwamo n’ababiciye kuko bimwe amakuru ajyanye n’imiryango yabo. Yatanze urugero ko mu bacitse ku icumu barenga 600 mu murenge wa Muhoza usanga abarokokeye I Musanze batarenga 80 ibi bikaba bifite icyo bisobanuye.

Hon. NIRERE Madeleine, Umuvunyi Mukuru

Nyakubahwa Umuvunyi Mukuru, yihanganishije abibuka ababo bashyinguye muri uru rwibutso rushyinguyemo Abatutsi barenga Magana inani abasaba gukomera bagahobera ubuzima.

Yagize ati: Nk’Urwego rw’Umuvunyi rushinzwe kurwanya akarengane, ruri mu nzego z’Ubutabera kandi ruri mu nzego nkuru ruzakora ubuvugizi ku bibazo bigihari Abarokotse Jenoside bagihura nabyo ku buryo nibura ku nshuro ya 30 ibyinshi bizaba bimaze gukemurwa habayeho ubufatanye n’izindi nzego.

Abafashe umwanya muri iki gikorwa cyo Kwibuka kandi bashimiye ingabo zahoze ari iza RPA kubwo guhagarika Jenoside bakarokora Abatutsi bari bari kwicwa.

Back