Urwego rw’Umuvunyi rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa mu Karere ka Rubavu
Ku Itariki 9 Ukuboza buri mwaka,U Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa ufite insanganyamatsiko igira iti:”Dufatanye n’urubyiruko kurwanya ruswa,dutegura inyangamugayo z’ejo hazaza” ni muri urwo rwego ,Urwego rw’Umuvunyi nk’Urwego rufite inshingano zo gukumira no kurwanya ruswa rwateguye uyu munsi ,unizihirizwa mu Karere ka Rubavu muri sitade umuganda.

Abayobozi batandukanye bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibirori
Ni ibirori byabimburiwe n’urugendo rwamagana ruswa ,ruturuka ku rusengero rwa ADPR mu mujyi wa Rubavu rugana kuri stade umuganda,ingeri z’Abayobozi,Abashinzwe umutekano n’abaturage batandukanye bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bwamagana ruswa .
Uru rugendo rwakurikiwe n’akarasisi kazenguruka imbere muri sitade umuganda ,ibyiciro bitandukanye bifite ibyapa biriho ubutumwa bwamagana ruswa ari nako berekana ibyo bakora ko bakwiye kubikora bitarangwamo ruswa.
Mu ijambo ry'Umuvunyi Mukuru NIRERE Madelene yagejeje kubitabiriye ibi birori yagize ati :"U Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka imiyoborere myiza ishingiye ku muturage, kubahiriza amategeko no kurwanya ruswa mu buryo butajegajega. Gusa urugendo ntirurarangira .Urubyiruko rufite imbaraga, ibitekerezo bishya, n’ubumenyi mu ikoranabuhanga. Mu Rwanda, urubyiruko rurenga 60% by’abaturage bose. Mufite uruhare runini rero mu guhindura imyumvire, mu gukumira no kwamagana ibikorwa bya ruswa”
Mu ijambo rya Minisitiri w’Ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja wari Umushyitsi Mukuru ku munsi wahariwe kurwanya ruswa yagize ati:"Nimureke twese ababyeyi, abarezi,abayobozi n’urubyiruko duhinduke abarinzi b’ubunyangamugayo .Nimureke dutoze urubyiruko gutinyuka kuvuga OYA kuri ruswa.Nimureke twubake u Rwanda rutekanye, rutagira ruswa, kandi rutekereza ku hazaza h’abana bacu”
Ni Umunsi Mpuzamahanga witabiriwe n’abaturage ku bwinshi kandi bagaragaza akanyamuneza ku maso ko kwishimira ibyo birori hamwe n’ubutumwa bw’abayobozi ndetse bagaragaza gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ruswa.
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa ,wabanjirije n’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa,cyatangiye ku itariki 29 Ugushyingo kigeza ku ya 9 Ukuboza hinizihizwa uwo munsi nyirizina.
Mu bikorwa byakozwe muri icyo cyumweru harimo:
gutanga ubutumwa bunyujijwe mu muganda rusange bwibanze ku bubi n’ingaruka za ruswa n’uruhare rw’umuturage rwo gutanga amakuru ya ruswa;
Ibiganiro kuri Radio no kuri Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga bukangurira urubyiruko gutera iya mbere mu kwimakaza ubunyangamugayo bukanashishikariza abanyarwanda n’abaturarwanda gutanga amakuru kuri ruswa.
Hateguwe kandi inama nyunguranabitekerezo igamije kurwanya ruswa no guteza imbere uburenganzira bwa muntu hibandwa ku mikemukire y’ibibazo birebana n’imicungire y’ubutaka;
Hateguwe inama nyunguranabitekerezo ku miyoborere myiza igamije gushimangira ubufatanye n’urwego rw’abikorera mu kurwanya ruswa, gushimangira ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo
Hateguwe umunsi murikabikorwa “anti-corruptionOpen day” wari ugamije guhuza abaturage n’Inzego zirwanya ruswa by’umwihariko (APNAC Rwanda, Urukiko rw’Ikirenga, Ubushinjacyaha Bukuru n’Urwego rw’Ubugenzacyaha), kugira ngo zisobanurire abaturage byimbitse imikoranire yazo, n’uruhare rwa buri wese mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa.Ibyo bikorwa byasojwe uyu munsi ku wa 9 Ukuboza 2025 hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Ruswa hano mu Karere ka Rubavu.
Mu Mujyi wa Kigali n’Uturere, Inama Ngishwanama yo Gukumira no Kurwanya ruswa yagize uruhare mu bikorwa byahariwe Kurwanya ruswa hatangwa ibiganiro kuri Radio, ubutumwa mu Muganda n’ibindi.